Igihugu cya Senegal nicyo cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyemeye kwakira Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda boherejwe muri iki gihugu mu ntangiriro z’Ukuboza 2017. Mu boherejwe kurangiriza igihano cyabo muri Senegal hakaba harimo abari abayobozi bakuru babiri ba MRND, Eduard Karemera ndetse na Matayo Ngirumpatse bombi bakatiwe igifungo cya burundu.
Abanyarwanda bane baburanishijwe bagahamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko boherejwe muri Senegal mu ibanga rikomeye kuwa 06 Ukuboza 2017, aho bagomba gukomereza igihano cyabo muri Gereza ya Sebikotane iherereye mu nkengero z’umurwa mukuru, Dakar.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru yabanje gutangazwa na La Lettre du Continent atarigeze ahishura imyirondoro y’aba bantu, yemejwe na TPIR ivugana na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ivuga ko aba bagabo uko ari bane bari bagifungiye I Arusha muri Tanzania.
Muri aba rero ngo harimo; Eduard Karemera, wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri guverinoma y’inzibacyuho yashinzwe kuwa 08 Mata 1994, ndetse akaba yari yarahoze ari visi perezida w’ishyaka MRND, ndetse na Matayo Ngirumpatse wari perezida wa MRND ubwo jenoside yabaga.
Aba bagabo uko ari babiri bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu mu Ukuboza 2011, kubera ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mbere y’uko bajurira.
Icyumba cy’ubujurire cyaje gukuraho imwe mu myanzuro y’icyumba cy’ibanze, ariko biranga biba ibyubusa cyemeza ibihano bahawe mu 2014, nyuma yo gusanga aba bahamwa n’ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe mu 1994 n’abari abayoboke b’ishyaka bari bayoboye by’umwihariko urubyiruko rwaryo ruzwi nk’Interahamwe.
Abandi babiri bagiye gukomereza igihano cyabo muri Gereza ya Sebikotane muri Senegal ni Elie Ndayambaje, wahoze ari burugumesitiri wa Komini Muganza mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, mu majyepfo y’u Rwanda, ndetse na Arsene Shalom Ntahobali, umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko, wahoze ari minisitiri w’umuryango n’iterambere ry’umugore, ari nawe mugore wa mbere wahamijwe ibyaha na TPIR.
Uyu muhungu we Arsene Ntahobali icyo gihe hari agatsiko k’Interahamwe yayoboraga ubwe. Kimwe na Elie, bose bakatiwe igifungo cy’imyaka 47.
Abandi 37 bahamijwe ibyaha bya jenoside bafungiye muri Mali no muri Benin
Iyoherezwa ry’aba bantu muri Senegal ryaje rikurikira amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’Umuryango w’Abibumbye na Guverinoma ya Senegal kuwa 22 Ukuboza 2010.
Abandi bahamijwe ibyaha bya jenoside bagera kuri 20 barimo Col. Theoneste Bagosora, ufatwa nk’umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, bafungiye muri mali, mu gihe abandi 17 bafungiye muri Benin.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


