Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza, 2017 n’Ingabo z’igihugu, azishimira ubwitange n’umuraza zagaragaje muri uyu mwaka uheze wa 2017, ndetse anazisaba gukomeza kuba maso kuko uyu mwaka ugiye gutangira nta wuzi ibyawo bityo bakaba bagomba guhora biteguye guhangana n’icyaza gishaka guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda.
Mu ijambo rye yabagejejeho yagize ati “Mu izina rya Geverinoma y’u Rwanda, iry’umuryango wanjye no mu izina ryanjye bwiye, mbifurije n’imiryango yanyu Niheri nziza n’umwaka w’ihirwe wa 2018.”
“Mu gihe dusoza uyu mwaka wa 2017, ni igihe cyiza cyo kubashimira no kongera gutekereza ku ntego zanyu , abagore n’abagabo mwambaye impuzankano mutanga serivisi mu izina ry’u Rwanda haba mu gihugu no hanze yacyo, mwagaragaje ubwitange budasanzwe murinda u Rwanda n’abaturage barwo, ubu hano mu gihugu abaturage bari kwishimira amahoro, umutekano no kutajegajega, bikaba ari byo nkingi y’iterambere ry’ubukungu by’u Rwanda rukomeje kugaragaza haba mu karere no mu ruhando rw’ayandi mahanga.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Hanze y’imipaka, aho mwari mu butumwa bw’amahoro, mwakomeje kugaragaza ubunyamwuga, kudatezuka ku nshingano no ku ntego, mutanga ubuzima ngo amahoro no kutajegajega bigere ku bo mwabishakiraga, ni yo mpamvu ubu abenshi muri mwe mutabashije kuba muri kumwe n’abo mukunda muri ino minsi mikuru, ubwitange bwanyu turabuzirikana.”
Yakomeje agira ati “Mwabaye abahuza beza bafite imbaraga b’u Rwanda, mugaragaza intego nziza n’indangagaciro aho mwari muri, ni cyo gihe ngo twongere kubitekerezaho tunazirikana imbaraga mwakoresheje ngo abo mwakoreraga babashe kugira byinshi bigira ku Rwanda.”
“Impera z’umwaka ntabwo zabaye nziza kuri buri wese, niyo mpamvu tutagomba gutekereza ko umwaka wa 2018 nawo uzaba woroshye kurusha uyu dusoje, nuko nta Wabasha kumenya ahazaza, Abanyarwanda bakabaye bafata ingamba zimwe indangagaciro zimwe zikabaranga byazadufasha guhangana n’ingorane zazaza ku gihugu cyacu muri uriya mwaka.
Izi ntangiriro z’umwaka kandi, ni umwanya wo kongera gusubira mu ndahiro mwarahiriye igihugu, mu bitekerezo byanyu no mu masengesho yanyu, mufate umwanya mwongere mwiyemeze, haba umuntu ku giti cye cyangwa muri rusange, mukomeze kubaka ahazaza, muharanire kugera ku ntera ishimishije yo kugeza abanyarwanda ku byo bifuza.”
Mukomeze kurangwa n’icyizere ndetse n’icyubahiro igihugu cyanyu kibaha kuva mu myaka yashize, Imana ibahe umugisha, Imana ihe mugisha igihugu cyacu.”
…MOD
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


