Nyamasheke: Batewe impungenge n’umuhanda ubahuza na Rusizi ugiye gucikamo kabiri

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke n’abandi bakoresha umuhanda wa Ntendezi- Bugarama na Nyakabuye mu karere ka Rusizi, barasaba ubuyobozi bw’akarere gusana uyu muhanda ugiye gucikamo ibice bibiri.

Bavuga ko uramutse ucitse ubuhahirane n’indi mirenge, harimo n’iya Nyakabuye na Bugarama mu karere ka Rusizi bwaba buhagaze kandi bwari bubafatiye runini ndetse ko uramutse ucitse abantu benshi bagirira ibyago mu mugezi wa Ntontwe ujya wuzura ukawutengura ndetse ukanatwara abantu.

Ntwari Salomon utuye mu kagari ka Higiro, yabwiye Bwiza.com ko kubera ubuzima bw’abantu bwagiye butikirira muri uyu mugezi kandi n’ibitengu byinshi bitengukira mu muhanda ari wo ubitera, bafite ubwoba ko abantu cyane cyane abana bato bazajya bawugwamo.

Agira ati “uyu muhanda uratubangamiye cyane kuko niba udakozwe vuba ugacikamo kabiri bizaba ari ikibazo gikomeye cyane ku buhahirane bwacu n’abandi baturanyi ,ariko ubwo twamaze kukigeza ku buyobozi bw’akarere turizera ko hari icyo bugiye gukora ugakorwa, naho ubundi ucitse mo kabiri wateza ibibazo bikomeye cyane mu buryo bw’ubukungu, ubuzima, imyigire y’abana n’ibindi, cyane cyane ko twe nk’abaturage ubushobozi bwacu ntaho bwawukora.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel yavuze ko nyuma yo kuwusura akirebera impungenge uteye, yasanze ukwiye gukorwa byihutirwa.

Ati “ikibazo nakibonye kandi kirakomeye cyane. Nahise nsaba itsinda rya one stop center rishinzwe ibikorwaremezo mu karere ko riza rikabireba rikatubwira icyakorwa.

Icya mbere ni uko hashobora kubakwa urukuta cyangwa hakarebwa ikindi cyakorwa bakurikije uko bazabibona .

Ntabwo twifuza ko wongera gucika ngo abaturage basubire mu bihe bibi bya kiriya kiraro bavuyemo, ari yo mpamvu tugiye kwihutira kuwukora utaracikamo kabiri.’’

Uvuye mu bice by’akarere ka Nyamasheke ugana mu Bugarama mu karere ka Rusizi uciye muri uyu muhanda ugiye gucika, ni ibilometero bigera kuri 15, mu gihe uciye mu mujyi wa Rusizi ugana mu Bugarama, ngo ukora ibitari munsi ya 90.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *