Ubusanzwe mu buzima bwa buri kiremwamuntu, iyo umuntu avutse ahabwa izina rizamuranga mu gihe azaba ari ku isi ndetse na nyuma yo kuyivaho, iryo zina rikomeza gushinga imizi, gusa ibi birahinduka iyo ushaka kuba icyamamare, aha usanga abantu bihutira gushaka izina risa niriryoheye amatwi ya benshi kandi rimwe na rimwe ugasanga bene ayo mazina akunze kuba magufi kugirango atazagora abazayakoresha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bahanzi nyarwanda amazina yabo (biyise) si ayabo, hari ababatanze kuyitwa mbere yuko batangira ibikorwa byabo bituma bamamara. Bamwe muri abo bahanzi twavuga nka Knowless,Tom Close, King James n’abandi tutarondoye kuri uru rutonde.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tom Close: Uyu muramuzi mu muziki w’u Rwanda ndetse yanatwaye PGGSS1, amazina yiswe n’ababyeyi ni Muyombo Thomas, ni umuganga akaba n’umuhanzi, gusa mbere yo kumenya Tom close w’i Rwanda mwari muzi icyamamare muri filimi izwi nka ‘Mission Impossible’, Tom Cluise nta watinya kuvuga ko iri zina ariryo rya byaye Tom Close tuzi ubu mu Rwanda.

Knowless : amazina yiswe n’ababyeyi be ni Butera Jeanne d’Aarc gusa benshi tuzi “Knowless” kuko ariryo ryamamajwe, iri zina urivuze ntiwongereho Butera benshi bumva Umugore wa Jay-z, BeyoncĂ© Giselle Knowles-Carter icyamamare mu muziki wo muri Amerika.
Umuhanzi wiyise Knowless kugeza ubwo bimuhiriye, nyamara uwiswe iri zina yatangiye kumenyekana Butera Jeanne ataranatangira umuziki, bivuze ko iri zina Knowless ryaturutse muri Leta zunze ubumwe za America, ubu rikaba rifite aho rimuhagaritse mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu gihe akoresha izina yateruye ahandi.

Icyamamare muri muzika, Knowless
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
King James: Ubusanzwe yitwa James Ruhumuriza, ni umuhanzi akaba n’umuririmbyi w’injyana ya RNB n’izindi.
Uyu musore yabashije guhirwa n’umuziki Nyarwanda kuko na we kuva ku ndirimbo “Intinyi” kugera muri 2017 asohora iyitwa “Harukuntu” yafashe icyemezo yiyita King James bamwe bemeza ko yarishishuye umuraperi ukomoka muri Amerika abandi bavuga ko yarikuye muri Bibiliya ntagatifu.
Â

Bivugwa ko uyu mwani ariwe nkomoko y’izina King James
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
DJ ZIZOU Al Pacino :Uyu ni umwe mu bantu batangiye bwa mbere mu kibuga aho benshi bita kuri “Street” yamenyekanye nk’umuntu ufite indirimbo nziza mu Rwanda ariko atazi kuririmba aho yahurije hamwe abahanzi bakamukorera indirimbo zirimo Fata fata, Niko nabaye na Bagupfusha ubusa n’izindi.
Amaze kwiyita Zizou, yahise ashyiraho na Al Pacino rya Alfredo James “Al” Pacino umukinnyi w’amafirimi wavutse mu 1940.

Al Pacino wa nyawe
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@Bwiza.com
Â
Â


