Nyamasheke: Imyenda y’umusore umaze iminsi ine yarabuze, yatoraguwe ku Kivu

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Sibomana Jean Claude ukomoka mu mudugudu w’amahoro, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi, ho mu karere ka Nyamasheke, amaze iminsi 4 yaraburiwe irengero, ariko imyenda yari yambaye yatoraguwe ku nkengezo z’i Kivu.

Nk’uko bwiza.com yabitangarijwe na mukuru w’uyu musore witwa Hakizimana Joseph, ngo murumuna we w’imyaka 18 y’amavuko, babanaga i Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, nibwo yahavuye (Kigali) ageze mu rugo (Nyamasheke) abika igikapu yari afite ajya kureba bagenzi be ku gasanteri k’ubucuruzi ka Gishugi mu murenge wa Nyabitekeri, kuva ubwo ngo ntiyongeye kuboneka.

Imwe mu myenda yari yambaye n’impapuro yishyuriragaho amafaranga y’aho yigaga n’agapapuro ka tike ya Agence itwara abagenzi ya OMEGA yajemo, ni byo byabonywe n’abaturage babishyikiriza umukuru w’umudugudu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hakizimana ati “kugeza ubu ntituzi uko bimeze, niba yarishwe imyenda ye bakajya kuyijugunya hafi y’i Kivu, niba yarajugunywemo, gusa twabonye umwe mu baturage azana ishati ye ya karokaro n’inkweto yari yambaye kuri Noheli, dusanga nibyo yari yambaye koko, ipantalo yo ikomeza kubura, umukuru w’umudugudu na we atwereka amafagitire yishyuriragaho n’agatike yaziyeho ka OMEGA, ntiyanatubwira uburyo yabibonyemo.

Kugeza ubu bikomeje kutubera urujijo, umuryango wose turahangayitse twabuze n’ahandi tubariza kuko nta muyobozi wundi uratugeraho ngo aduhumurize, cyangwa ngo batubwire niba umuntu wacu yarapfuye dutangire ikiriyo.’’

Avuga ko murumuna we yari amaze imyaka 3 mu mujyi wa Kigali, ko nta kibazo kindi bazi yaba yari afite ku buryo bavuga ko yaba yariyahuye, akavuga ko we n’umuryango wose n’abaturanyi n’ubuyobozi bw’umudugudu bakomeje gushakisha.

Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, avuga ko aya makuru akimenyekana polisi yahise itangira iperereza n’ubu rigikomeje ngo hamenyekane ukuri nyako kuri iri bura ry’uyu musore.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “iby’uyu musore biracyari urujijo dukurikije amakuru ava mu muryango we. Dutegereje ikiva mu iperereza rya polisi, ariko icyo dusaba abaturage ni ukujya bamenya umuntu wabo ugiye aho agiye n’ikimujyanye, yagira n’ikibazo amakuru agatangwa hakiri kare kugira ngo byoroshye iperereza”.

Umuryango we uvuga ko ukomeje gutegereza ariko ko nta cyizere ko bamubona ari muzima.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *