Kayumba Nyamwasa na Dr. Rudasingwa mu nzira yo kwiyegereza Perezida Emmanuel Macron

Sangiza iyi nkuru

Mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida w’ u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa 26 Ukuboza 2017, Dr. Théogene Rudasingwa yagaragaje ko ihuriro rya politiki abarizwamo ridashyigikiye icyemezo Leta y’ u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye gusohora impapuro zita muri yombi abafaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ ibaruwa asohoye amaze igihe kinini atagaragara mu itangazamakuru, Dr. Maj.Rudasingwa urwanya Leta y’ u Rwanda yibanze ku ngingo 4 zose yita izishinja Leta kutubahiriza amahame shingiro ya Demokarasi.

Guhanura indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida w’ u Burundi Cyprien Ntaryamira n’ abari babaherekeje abigereranya n’ intandaro y’ urupfu rw’igikomangoma Franz Ferdinand wo muri Austria muri Kamena 1914 nk’ imbarutso y’ Intambara y’ Isi ya Mbere, kutubahiriza amategeko nshingiro, kudakemura ibibazo byaranze u Rwanda kuva 1959 ndetse ngo no guteza imvururu mu Karere.

Umwanzi w’umwanzi wawe aba ari inshuti yawe

Dr Rudasingwa Théogene akimara gushwana na Kayumba Nyamwasa, we n’abandi bari bahuje intekerezo bashinze irindi shyaka ry’abicomokoye kuri RNC, baryita ‘New RNC-Ihuriro rishya’, ku wa 1 Nyakanga 2017 nibwo bashyize hanze itangazo bavuga ko bahise bihuza n’irindi shyaka ‘Mouvement national Inkubiri’, baryita ‘ Rwanda Freedom Movement’ (RFM) .

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igiteye amakenga ni uko n’ubwo Gen. Kayumba Nyamwasa na Dr. Rudasingwa badacana uwaka, uko ari babiri bahisemo kwiyegereza u Bufaransa baburegera Leta y’u Rwanda bahoze bakorera ubu bakaba bayirwanya.

Mu myaka ishize , Kayumba wahoze ari umugaba mukuru w’ ingabo za RPF ndetse wari unayoboye inzego z’ iperereza mu gihe indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanurwaga, yatangarije ubucamanza bw’ u Bufaransa ko yiteguye kubugaragariza ibimenyetso byose ku ihanura ry’ iyo ndege.

Uyu mukino w’ aba banyapolitiki bigeze kuba abatoni ba Leta y’ u Rwanda ariko bayirwanya uyu munsi, ugaragaza ko icyizere cyabo cya nyuma cyo kumvikanisha ijwi n’ impamvu z’ urugamba rwabo biherereye i Paris mu Bufaransa.

Uretse na none ko bitoroshye kuko ku ruhande rw’ u Bufaransa ubucamanza buherutse gutangaza ku mugaragaro ko bwasoje iperereza ku idosiye ku ihanurwa ry’ indege yaguyemo Habyarimana n’ abantu bakomeye bari bari kumwe bavuye muri Tanzania, ariko hakwibaza impamvu baba bakomeje gushaka umubano ku Bufaransa.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda, chimpreports giherutse gutangaza ko hari amakuru avugwa ko urwego rw’ubutasi rwa Uganda rufite imikoranire ya hafi na Kayumba ndetse n’ishyaka RNC abereye umuyobozi, uwo mubano wabo ukaba udacurira imigambi myiza Leta y’u Rwanda.

Aha ni naho iki kinyamakuru gihera gitangaza ko u Bufaransa bushobora gutiza amaboko iri shyaka RNC rya Kayumba, mu gihe bisanzwe bizwi ko u Bufaransa na Leta y’u Rwanda umubano wabyo utifashe neza.

Rudasingwa ni umuntu ki?

Maj,Dr. Theogene Rudasingwa yabaye ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 1996 kugeza muri 1999.

Si ibyo gusa, kuko uyu Rudasingwa yigeze no kuba umunyamabanga mukuru wa FPR/Inkotanyi iyoboye igihugu kugeza magingo aya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mbere yo guhunga igihugu ku mpamvu za politiki akanajya ku rutonde rw’ abanyamuryango nshingiro ba RNC, yahoze ari umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida Paul Kagame hagati ya 2000-2004.

RNC iyobowe na Kayumba, yashinzwe mu mwaka wa 2010 na Kayumba Nyamwasa afatanyije na Theogene Rudasingwa, mukuru we Gerald Gahima n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga kubera ibyaha n’amakosa aremereye byagiye bibagaragaraho, ndetse bamwe muri bo babihamywa n’inkiko.

Muri 2011 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda rwakatiye Kayumba Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo imyitwarire mibi, gukoresha ububasha nabi no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *