Nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye ufatiye ibihano abayobozi 2 bakomeye mu gukora no kugerageza ibisasu muri Koreya ya Ruguru, iki gihugu cyatangaje ko ibi bihano bishobora kuba imbarutso y’intambara hagati yacyo n’Amerika.
Kwa Gatanu w’icyumweru cyashize tariki ya 22 Ukuboza 2017, nibwo hateranye inama y’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko abayobozi babiri bakomeye mu guturitsa ibisasu muri Koreya ya Rugurubarimo Kim Jong Sik ndetse na Ri Pyong Chol bahagarariwe na Perezida wa Koreya ya Ruguru Jong Un, bafatirwa ibihano, Koreya ya Ruguru yatangaje ko ibi byabaye kuyigirizaho nkana ndetse ko bitazagarukira aho.
Mu itangazo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yatambukije ku biro ntaramakuru, KCNA yavuze ko ibikorwa byo kwitambika umugambi wa Koreya ya Ruguru wo gukomeza kugerageza ibisasu kirimbuzi washyizweho amasezerano na leta zunze ubumwe z’Amerika, ibi ngo bikaba bishobora kuba imbarutso w’imirwano itoroshye hagati y’ibihubu byombi.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Ni nyuma y’uko perezida Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje amagambo arira ati “Isi yose ikeneye amahoro ntishaka intambara.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru yagize ati “Amerika yagize ubwoba bw’ibikorwa byacu byo kugerageza ibisasu, ihitamo kutwitambika isinya amasezerano yo kutubangamira, bafatira ibihano bikomeye igihugu cyacu, tugiye gukora ibishoboka dupime imbaraga na leta zunze ubumwe z’Amerika, kandi ibikorwa byacu nibyo bizahangana na byo mu buryo bw’ibikorwa bitari amagambo.”
Ni ku nshuro ya 9 Koreya ya Ruguru ifatiwe ibihano, inshuro 3 za nyuma zikaba ari izo muri uyu mwaka, Amerika ikaba ishinjwa kwihisha inyuma y’ibihano byose iki gihugu gihabwa mu izina ry’umuryango w’Abibumbye, ONU.
Iyi nama yo gushyira mu bikorwa umugambi wo gufatira Koreya ya Ruguru ibihano, yabaye nyuma y’umunsi umwe, Amerika igiranye amasezerano n’igihugu cy’u Bushinwa yo guhangana na koreya ya Ruguru ku mugambi way o wo gukomeza kohereza ibisasu mu kirere, ibi kandi bikaba byarabaye nyuma y’uko kuwa 28 Ukuboza 2017, Koreya ya Ruguru yari yagerageje ikindi gisasu, Hwasong-15.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


