Rwamagana: Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho kwiba imiti

Sangiza iyi nkuru

Ku wa kabiri tariki 26 Ukuboza 2017, umuganga witwa Maniriho Faustin yatawe muri yombi na Polisi y’ u Rwanda akekwaho kwiba imiti mu kigo nderabuzima cya Munyaga giherereye mu murenge wa Munyaga, mu karere ka Rwamagana.

Maniriho Faustin yifashishaga imiti y’ikigo nderabuzima agiye gusiramura abashaka kwisiramuza nk’uko byemezwa n’umukozi ukora ku kigo nderabuzima cya Munyaga utarashatse ko amazina atangazwa.

Agira ati “twari dusanzwe twumva bavuga ko yiba imiti akajya kuyikoresha asiramura abaturage babishaka kandi akabikora yibye iyo miti, umuturage ushaka ko amusiramura amusanze mu rugo yamwishyuraga amafaranga ibihumbi bitanu, ejo mu gitondo hari umuntu wafatanywe iyo miti bamubajije aho ayijyanye avuga ko ariwe wayimuhaye ngo ayimujyanire”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuturage utuye mu Kagari ka Kaduha avuga ko Maniriho yajyaga asiramura ababyifuza ndetse ko batari bazi ko abikora ku giti cye.

Agira ati “Ejo twumvise ko bamufashe yibye imiti biradutangaza kuko twari tumuzi ko ushatse kwisiramuza abimukorera ndetse tuzi ko ari umuganga wemewe, uyu munsi nibwo twumvise ko imiti yakoreshaga ngo yayibaga aho akora ariko ntitwari tuzi ko yakoraga ku giti cye, twumvaga ko yoherezwa n’ikigo nderabuzima”.

Polisi y’u Rwanda iremeza ko Maniriho Faustin afungiye kuri sitation ya Kigabiro nkuko byemezwa na IP Kayihura Jean de Dieu, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Agira ati “Nibyo yarafashwe ariko haracyakorwa iperereza ku byo akekwaho bifitanye isano n’imiti yafatanywe umuturage”.

Maniriho amaze imyaka 2 ari umuforomo mu kigo nderabuzima cya Munyaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *