Nyamasheke: Umurambo w’umusore wari umaze iminsi 4 yarabuze, wabonwe mu Kivu

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu murenge wa Shangi avuga ko umurambo w’umusore witwa Sibomana Jean Claude ukomoka mu mudugudu w’amahoro, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi, ho mu karere ka Nyamasheke, wari umaze iminsi 4 yaraburiwe irengero, wabonetse mu kivu nyuma y’iminsi ashakishwa n’abaturage hamwe n’izego z’umutekano.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Ndindayino Jean Claude ngo nyuma y’uko hatangarijwe amakuru y’ibura ry’uyu musore, bivugwa ko yari yagiye gutembera ku gasantere k’ubucuruzi ka Gishugi abaturage n’inzego z’umutakano zakomeje kumushakisha, umurambo we ukaba warabonywe kuri uyu wa kabiri mu ma saa munani.

Uyu muyobozi yatangarije Bwiza.com ko umurambo wa Nyakwigendera wabonywe n’abaturage ku kiyaga cya kivu mu mudugudu wa Nyange, akagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri, ukaba warahise ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa ku wa Gatatu saa tanu z’amaywa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Agira ati ’’ ni byo umurambo w’uwo musore wabuze kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize waje kuboneka kuri uyu wa kabiri, bikaba bigaragara ko yiyahuye kuko nta gikomere kindi yasanganywe kandi ngo yaba yaragiye wenyine nk’uko n’abaturage bakomeza babivuga, umurambo we washyinguwe kuru uyu wa Gatatu (tariki ya 27/12/2017) saa tanu z’amanywa.’’

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge,ubw’akarere n’inzego z’umutekano bafashe mu mugongo umuryango we, uhumurizwa ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane impamvu nyayo yaba yaramuteye kwiyahura no kuza kwiyahurira muri aka karere kandi yabaga mu mujyi wa Kigali, bakazamenyeshwa ibyavuyemo.

Sibomana Jean Claude yageze iwabo mu mudugudu w’amahoro mu kagari ka Nyamugali mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke aturutse mu mujyi wa Kigali aho yabanaga na mukuru we, bacuruzaga utuntu duciriritse yiga n’amategeko y’umuhanda bikavugwa ko ngo yari yaje iwabo gusangira na bo iminsi mikuru.

Ngo yageze iwabo ku wa Gatandatu ushize tariki ya 23 Ukuboza 2017 ageze mu rugo abika igikapu yari azanye ajya kureba bagenzi be ku gasantere k’ubucuruzi ka Gishugi mu murenge wa Nyabitekeri ngo bajye gutembera, kuva ubwo ngo ntiyongeye kuboneka, imwe mu myenda yari yambaye n’impapuro yishyuriragaho amafaranga y’aho yigaga n’agapapuro ka tike ya Agence itwara abagenzi ya OMEGA yajemo, ni byo byabonywe n’abaturage babishyikiriza umukuru w’uyu mudugudu na we wabyeretse uwo muryango we.

Umuryango we uvuga ko nta kindi kibazo bazi yaba yari afite,gusa ngo iperereza rigikowa na polisi ni ryo rizashyira hanze ukuri nyako kuri uru rupfu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *