Igipolisi cya Kampala muri Uganda cyataye muri yombi umuyobozi muri banki ya KCB, ukurikiranweho gufatanya n’abandi bantu bataratabwa muri yombi, kubikuza mu buryo bunyuranyije n’amategeko miliyoni 40 z’amashilingi kuri konti y’umusirikare mukuru mu gisirikare cya Sudani y’Epfo. Iyi akaba ari inshuro ya kabiri abasirikare bakuru ba Sudani y’Epfo bibwe amafaranga yabo muri iyi banki.
Uyu bivugwa ko yatawe muri yombi ni uwitwa Denis Baguma wari ukuriye ishami rya KCB rishinzwe konti z’abanyamahanga ku cyicaro gikuru kiri ku muhanda wa jinja. Uyu akaba ari n’umuhungu w’umuherwe Fred Baketunga ukomoka mu Karere ka Mbarara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muherwe, Fred Baketunga niwe nyiri Classic Hotel muri Mbarara ndetse na Holiday Express Hotel muri kampala, ndetse akaba afite ibikingi byinshi muri Mbarara n’indi mitungo.
Amakuru agera ku kinyamakuru Spyreports dukesha iyi nkuru avuga ko mu byumweru bibiri bishize muri KCB, Baguma n’abandi bakozi bakoresheje ikoranabuhanga bakabikuza miliyoni 40Shs kuri konti y’Umunya-Sudani y’Epfo bakayohereza ku yindi konti nyuma akabikurizwa muri Kampala.
Amakuru akaba akomeza avuga ko uyu musirikare mukuru wo muri Sudani y’Epfo, hatatangajwe amazina ye, nyuma y’icyumweru ubwo yari Juba yashatse kubikuza miliyoni 25Shs kuri konti ye akabwirwa ko nta mafaranga afiteho. Akaba yarabwiwe ko amafaranga ye yabikurijwe kuri KCB ku cyicaro cya Kampala.
Uyu musirikare yahise ajya I Kampala asanga amafaranga yose yari afite kuri konti ntayariho yarabikujwe atabizi.
Umuyobozi wa KCB yasabye uyu mukozi witwa Denis Baguma gutanga ibisobanuro, dore ko ari nawe wari ukuriye ishami rya konti z’abanyamahanga, ngo avuge uko amafaranga yavuye kuri konti akajya ku yindi nta burenganzira bw’urukiko cyangwa uburenganzira bwuzuye bwa nyiri konti.
Bivugwa rero ko Baguma yananiwe gusobanura ibyo bintu bikaba ngombwa ko atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri polisi ya kampala mu gihe iperereza rikomeje.
Luke Owoyesigire, umuvugizi w’igipolisi muri Kampala, ubwo yabazwaga yemeje itabwa muri yombi rya Baguma, yongeraho ko ari gufasha igipolisi mu iperereza.
Yagize ati: “Nibyo twafashe baguma ukora muri KCB ku makuru y’uko yari afite ukuboko mu kubikuza miliyoni 40Shs kuri konti imwe ajyanwa ku yindi nta burenganzira bwuzuye bwa nyiri konti.”
Owoyesigire yakomeje avuga ko abapolisi bari mu iperereza kandi baguma azashyikirizwa urukiko agashinjwa.
Iyi Banki y’Ubucuruzi yo muri Kenya (KCB) imaze iminsi ivugwaho ibikorwa by’iyezandonke ngo ikorana n’abayobozi bamunzwe na ruswa muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo barimo abasirikare bakuru bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’intambara hagati y’abaturage yadutse mu Ukuboza 2013.
Raporo y’umuryango, The Sentry, ufite icyicaro muri Amerika yasohowe mu mwaka ushize I Washington nyuma y’imyaka 2 y’iperereza kuri ruswa, ibijyanye n’urujya n’uruza rw’amafaranga, no ku mitungo muri Sudani y’Epfo, yasanze iyi banki ya KCB yaragize uruhare mu gusohora amafaranga yibwe muri Sudani y’Epfo bikozwe n’abayobozi muri guverinoma.
Bamwe mu basirikare bari ku rwego rwa General muri Sudani y’Epfo iyi raporo yashyize mu majwi nk’abohereje amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri konti zabo muri KCB, harimo Gen. Jok Riak, bivugwa ko yohereje ibihumbi magana by’Amadolari y’Abanyamerika mu gihe umushahara we w’ukwezi uri munsi y’amadolari 3,000 cyangwa 35,000$ mu mwaka.
Iyi rero ni inshuro ya kabiri konti y’umusirikare mukuru muri Sudani y’Epfo muri KCB yibwaho amafaranga kuko mu kwezi gushize ari bwo uwitwa Fred Nkurunziza yakuye 260,000$, abarirwa hafi muri miliyoni 900 z’Amashilingi, kuri konti ya Maj Gen. Akok Noon Akok, avuga ko yamugurishije imashini isya ntamwishyure.
Kanda hano usome iyi nkuru
Kugeza n’ubu iki kibazo kiracyari mu iperereza mu gipolisi cya Kampala.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


