Umwiherero wa 14 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabaye kuva tariki ya 25 Gashyantare kugeza ku itariki ya 02 Werurwe 2017 wasabye ko hanozwa imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza kugaruza imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko.
Mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, kuwa 22 Ukuboza 2017, Minisiteri y’Ubutabera yateguye inama ku micungire y’amasezerano akorwa hagati ya Leta na ba Rwiyemezamirimo yahuje abayobozi mu bigo bya Leta n’Uturere bashinzwe imirimo rusange n’abashinzwe amasoko mu bigo bya Leta n’Uturere. Iyi nama ikaba yari igamije kuganira uko banoza umurimo wabo bagabanya ibihombo bituruka ku masezerano akoze nabi cyangwa se acunzwe nabi.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Mu kiganiro ku gukumira igihombo hakorwa neza amasezerano ya Leta akanacungwa neza, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yagejeje ku bitabiriye iyi nama yavuze ko igihombo ku mutungo wa Leta gikomoka ku masezerano akozwe nabi no kuyacunga nabi bidashobora kwihanganirwa kandi ko intego yimirijwe imbere ari uko Leta itagira urubanza na rumwe iregwamo cyangwa yaba ishowe mu manza ikazitsinda byibura 100%.
Minisitiri Busingye yongeyeho ati “Abayobozi bakuru bashinzwe imirimo rusange mu nzego za Leta bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo amasezerano Leta igirana na ba Rwiyemezamirimo ashyirwe mu bikorwa neza hagabanywa imanza kugeza ku kigero cyo hasi gishoboka, kandi Guverinoma y’u Rwanda ntizahwema gukurikirana abacunga nabi ayo masezerano bakayiteza igihombo.”
Src:Minijust
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


