Maréchal De Gaulle wizihije isabukuru y'imyaka 50, arashima Imana yamurinze

Sangiza iyi nkuru

Ufiteyezu Ismail uzwi ku izina ry’ ubuhanzi rya Maréchal De Gaulle nyuma yo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 50 amaze avutse aranatangaza ko akomeje gushimira Imana ku buryo yamurinze ndetse akaba anayisaba ubushobozi bwo guhigura umuhigo yari yarahize wo kuyikorera.

Umuhanzi Maréchal De Gaulle utuye muri Canada, ubu akaba abarizwa mu Bubiligi, ni umuririmbyi ndetse n’ umubyinnyi w’ icyamamare, azwi kuva na mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubwo yari mu bahanzi b’ imena bari bagize Orchestre Ingeli ku Gisenyi, ku wa 16 Ukuboza 2017, nibwo yizihije Yubile y’imyaka 50 amaze ku isi, i Brussels.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagize ati” Aho wankuye ni njye uhazi, ntacyo nakwatse ngo nkibure, cyangwa ngo ukinyime, wampaye kukumenya, umpa inshuti nziza, none Mwami, impa guhigura wa muhigo naguhigiye wa munsi nagize nti ningira imyaka mirongo itanu nzarushaho kugukorera ndetse n’ubuzima bwanjye bubere abandi intangarugero, asante Baba. Urakoze Nyakubahwa. Icyubahiro ni icyawe Mwami YESU”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuhanzi Maréchal De Gaulle atangaje aya magambo aturuka ku mutima nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 50 y’ amavuko, ubwo yanateguraga igitarmo yise” “Jubilee Concert”.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Degaulle atangaza ko ashimishijwe cyane no kubona igitaramo cyateguriwe yubile ye cyaritabiriwe n’ abantu benshi ariko ahanini ari urubyiruko.

Ati” Nta kintu cyankoze ku mutima nko kubona igitaramo gitangizwa n’ amasengesho y’ abakozi b’ Imana bari bacyitabiriye ndetse abantu batumiwe twanafatanyije gucuranga, kuririmba no kubyina benshi ari urubyiruko (new generation)”.

Degaulle ati “Nshimira Uwiteka nyir’ ingabo[ Gihangamana…], mu nzira zose yancishijemo nizera ko agiye kurushaho kumfasha gukomeza urugendo ndushaho kunoza inshingano zanjye n’ umurimo wanjye kugirango uzagirire n’ abandi akamaro”.

Jean Paul Samputu, Ben Kayiranga,Dj. Djhakhobo,Gaju, B Jack, M LA Lambert, Ras Kassim wo muri Holly Jah Doves, Ras Katanga , Ingangare Crew , Imisozi 1000 Band ni bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo cyari kigamije kwifuriza umuhanzi Degaulle yubile y’ imyaka 50 amaze ku isi.

de2 de3 de4

ben
Ben Kayiranga ni umwe mu bahanzi baririmbye mu birori bya Yubile ya De Gaulle

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *