Icyaha cyo gusebanya cyakuwe mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano byabyo

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 28 Ukuboza 2017 abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda bize ndetse banatora umushinga w’itegeko rigaragaza ibyaha n’ibihano muri rusange ariko icyaha cyo gusebanya gikurwa mu byaha bihanwa n’amategeko.

Iki ni ikibazo cyari kimaze imyaka gihanganisha itangazamakuru ryo mu Rwanda na bamwe mu nzego za leta ndetse n’izigenga kubera inkuru zakorwaga rimwe narimwe zigafatwa nko gusebanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni muri urwo rwego mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 28 Ukuboza, abagize inteko ishinga amategeko basuzumye ndetse bagatora umushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange ariko gusebanya bivanwa mu byaha bihanwa n’amategeko.

Hon. Kayiranga Alfred, ukuriye komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ibibazo bya politiki n’uburinganire, niwe wagejeje imbere y’inteko ishinga amategeko uyu mushinga ugena ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange.

Mu kwezi kwa 10 nibwo mu nteko ishinga amategeko hari hagiwe impaka ndetse hemezwa itegeko ryavugaga ko umunyamakuru uzajya usebanya azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 7 cyangwa agacibwa amande ya miliyoni 7 z’Amanyarwanda.

Ibi abanyamakuru bahise bahagurukira rimwe barabirwanya bavuga ko kugumisha gusebanya mu byaha mpanabyaha, ndetse ibihano bihabwa uwasebanyije bikazamurwa, bizabangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Muganwa Gonzaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), yatangarije KtPress ko iyi ari intsinzi yari imaze igihe itegerejwe ku itangazamakuru mu Rwanda.

Ubusanzwe mu mahame agenga itangazamakuru gusebanya ntibyemewe.

Niyo mpamvu n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (MHC) ruvuga ko rwahuye n’ibirego biregwa itangazamakuru 240 birimo 60 byo gusebanya kandi bikaba byaracyemutse neza.
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *