Ikipe y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru y’ u Rwanda, Amavubi yahisemo kuzajya gutegurira amarushanwa ya CHAN 2018 muri Tunisia.
Amavubi azagera i Tunis muri Tunisia ku itariki ya 1 Mutarama 2018, ikazageza ku ya 10 Mutarama 2018, aho azakina imikino 2 ya gishuti.
Muri iyi imikino ya gishuti Amavubi azabanza gukina na Sudani ku itariki ya 6 Mutarama ubundi akine na Algeria ku itariki ya 10, ubundi ahite ijya muri Maroc.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amavubi asangiye itsinda n’ amakipe y’ ibihugu bya Libye, Nigéria ndetse na Guinée équatoriale.
Mu mateka ya CHAN nibwo bwa gatatu, Amavubi y’ u Rwanda yitabira CHAN, Nyuma y’ umwaka wa 2011 ndetse na 2016 ubwo yahuriraga na Leopard ya Congo-Kinshasa mu gice cya kane cyirangiza i Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


