Polisi ya Kenya iri guhiga bukware umupolisi wacitse nyuma yo kwivugana umukuriye amurashe ndetse akanakomeretsa abandi bagenzi be babiri.
Dailynation dukesha iyi nkuru. ivuga ko uyu mupolisi yafashwe n’uburakari mu buryo butunguranye agahita akongeza umuriro ku muyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Makueni ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 agahita acika.
Uyu mupolisi witwa Barasa ngo yagiranye ikibazo n’undi mupolisi mukuru Sergeant Elias Mwaisaka nyuma aza gutangaza ko ari bwice umuntu, niko guhengera abandi basa n’abahuze ahita arasa OCS Dennis Wanjala wari umuyobozi wa sitasiyo bakoreragaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, umuyobozi w’ibitaro aba bapolisi bajyanyweho, Superintendent, Dr Emmanuel Laiposha yatangaje ko abakomeretse bari gukurikiranwa neza mu gihe umukuru wabo we yahise agwa aho yarasiwe.
Polisi ya Kenya yatangaje ko itazi neza icyaba cyateye uyu mupolisi kurasa umuyobozi we yarangiza agahita acikana imbunda, dore ko n’uwo bavugaga ko baserereye nawe avuga ko nta kibazo bari bafitanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


