Umuherwe Jack Ma, uzwi no mu Rwanda dore ko aherutse kurusura, akaba umwe mu bagabo bakize cyane kurusha abandi mu Bushinwa, ari nawe washinze urubuga rw’ubucuruzi kuri internet ruzwi nka Alibaba, yatangiye no kugerageza gukina sinema, aho yatangiriye muri filimi ngufi yiswe Gong Shou Dao (GSD) igaragaramo imirwanire ihambaye ahuriramo n’ibyamamare muri kung-fu nka Jet li, Donnie Yen, Wu Jing, Tony Ja n’abandi.
Agace k’iminota 8 k’iyi filimi kerekanwe ku mugaragaro bwa mbere kuwa 10 Ugushyingo mu iserukiramuco rya sinema rizwi nka Tmall Double 11 Night Carnival ritegurwa buri mwaka na Alibaba.
[xyz-ihs snippet=”google”]

Urubuga rwa The Telegraphy dukesha iyi nkuru ruvuga ko umuherwe Jack Ma w’imyaka 53, yakunze cyane ibitabo byagurishijwe cyane bivuga ku mikino njyarugamba (Martial Arts) by’umwanditsi Louis Cha ndetse akitoza tai chi imyaka isaga 30.
Jack Ma ngo akaba azwiho no kuba ajya abwira abakozi be gukoresha amazina y’indwanyi zo muri filimi nk’amazina y’amahimbano mu kazi bitewe n’ukuntu akunda imikino njyarugamba, aho bivugwa ko yanahaye akazi abantu 5 bitwaye neza kurusha abandi mu Bushinwa mu mukino wa tai chi ngo bajye batoza abakozi ba Alibaba.

Mu 2014, perezida wa Irlande, Micheal Higgins, yasuye icyicaro gikuru cya Alibaba muri Hangzhou ubwo yari yasuye u Bushinwa, Ma amutegurira ibirori by’imyiyereko y’imirwanire ya tai chi byakozwe n’abakozi be bane yari yateguye.
Reba agace gato ka GSD hano

Iyi filimi Gong Shou Dao Jack ma yashoyemo amafaranga ye, yayihurijemo abakinnyi b’ibyamamare muri filimi z’imirwanire nka Jet Li, Donnie Yen, Wu Jing and Tony Jaa wo muri Thailand, n’abandi nka Huang Xiaoming, Tong Dawei na Li Chen.

Bivugwa ko Jack Ma yagize igitekerezo cyo gukora iyi filimi mu 2009 ubwo yahuraga na Jet li bagashinga ikigo kigamije guteza imbere tai chi mu 2011 ndetse bagafata icyemezo cyo gukinana filimi irimo imirwanire ya tai chi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zabo.

Jack Ma aheruka mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2017 aho yahageze ku itariki 20 yitabiriye Inama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa 2017 ndetse akaba yarakiriwe na perezida wa repubulika, Paul Kagame.
Ku myaka ye 53, umutungo wa Jack Ma ubarirwa muri miliyari zisaga 30 z’Amadolari akaba ari umukire wa 14 ku Isi yose.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


