Umusore w’umuhinde w’imyaka 35 y’amavuko Hasnin Anwar Warekar nyuma yo kugerageza kuroga umuryango we ntibigire icyo bitanga yahisemo kuwivugana akoresheje icyuma 14 bahasiga ubuzima umwe ararokoka.
Iki gikorwa cya kinyamaswa cyakozwe na Hasnin Anwar Warekar cyabereye muri uyu muryango hafi y’umujyi wa Mumbai.
Aba bantu bishwe barimo abana barindwi, bahitanywe n’uyu musore mu gihe bari bateraniye hamwe bari mu bikorwa byabo by’umuryango, uherereye hafi y’umujyi wa Mumbai.

Polisi muri iki gihugu ivuga ko uyu musore yishe aba bantu akoresheje icyuma. Yatangaje kandi ko nyuma yo gukora ayo mahano ngo uyu musore yahise ajya kwimanika.
Mushiki wa Hasnin Anwar Warekar ari nawe rukumbi warokotse ubu bwicanyi, yahise ajyanwa ku bitaro nyuma yo kumvwa n’abaturanyi ari gutabaza hanyuma nabo bagahita batabaza inzego z’umutekano.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu, biravuga ko uyu musore yishe aba bantu nyuma yuko yari amaze guhumanya ibiryo bariye akoresheje umuti usinziriza.
Polisi yo muri iki gihugu kandi yatangaje ko uyu musore yaje akica inzugi z’inzu ubwo abo mu muryango we bari basinziriye maze ngo akabica akoresheje icyuma baje no gusanga iruhande rw’umurambo we (aho yari yimanitse).
Kugeza ubu nta mpamvu irashyirwa ahagaragara yatumye uyu musore yivugana umuryango we
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / bwiza.com


