Sheebah Karungi yakuriye inzira ku murima abafana banenga iherena yishyize ku zuru
Sheebah Karungi yatangarije ku mugaragaro abafana be badakunda iherena yipfumuje ku zuru rye ko bagomba kwihangana bakamufata uko ari. Karungi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nawe ubwe azi neza ko iherena yashyize ku zuru rye ribangamira abafana be, kandi ko adateze kurikuraho habe namba bityo ngo bamwihanganire kuko ararikunda. Sheebah yagize ati “ muraho […]
Abaminisitiri 2 barakekwaho ruswa
Leta ya Kenya yasabye ku mugaragaro Ubwongereza kuyifasha gukora iperereza ku makuru yavuzwe bwa mbere mu kiganiro cya BBC ashinja isosiyete mpuzamahanga ikora itabi, British American Tobacco (BAT), guha ruswa abategetsi ba Kenya kugirango ihabwe isoko binyuze mu gupiganwa. Umushinjacyaha mukuru wa Kenya, Githu Muigari, yohereje ibaruwa asaba ubufasha ikigo cyo mu Bwongereza gikurikirana ibibazo […]
Ikibazo cya Caguwa kigiye kwigirwa mu nama y'abaperezida bo muri EAC
Urugamba rwo guca ‘Caguwa’, ni kimwe mu bizaganirwaho mu nama ya 17 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe guteranira i Arusha muri Tanzania muri iki cyumweru, aho bazanasuzuma raporo isabira Somalia kwinjizwa muri uwo muryango. Itangazo ry’ibiro bikuru by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba rigaragaza ko ku isonga ry’ibizigirwa muri iyo nama, hateganyijwe […]
Yasezeye burundu muri ADEPR avuga ko abayobozi bamubwiye ko batamushaka mu itorero ryabo
-Ntabwo navuga ngo ni umwanzuro wanjye -Bambwiye ko batanshaka mu itorero ryabo -Nizeye ko n’Imana inshigikiye ijana ku ijana(100%) -Bari bagiye no kumfungisha nk’inzererezi -Mvuye muri ADEPR nafataga nk’umubyeyi ngiye ahandi, ntibanshaka… Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’u muhanzi akaba n’ umuvugabutumwa w’ ubushake, Kavamahanga Alphonse wari umukiristo mu itorero ADEPR ubu akaba avuga ko […]
Umujyi wa Kigali wabonye abayobozi bashya
Amatora y’umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016 yayobowe na perezida wa Komisiyo y’amatora, Kalisa Mbanda, yarangiye madamu Monique Mukaruliza atorewe kuba umuyobozi wa kane w’Umujyi wa Kigali kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira. Muri aya matora yabereye kuri Stade Regionale ya Kigali, Mukaruliza yagize amajwi 182 ku 190 ry’abajyanama batoye […]
Van Gaal yagaramye mu kibuga abafana bamuha urw’amenyo-REBA AMAFOTO
Ni ku mukino wahuje Manchester United na Arsenal kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2016, aho uyu mukino watunguye benshi ugasiga Van Gaal akoze agashya ubwo yaryamaga mu kibuga acigatiye ibitabo abafana bakamuha urw’amenyo. Uyu mukino wasize umugani ku mpande zombi ari ko cyane usiga Van Gaal bamwe mu bafana bamuhaye inkwenene ku bw’ako gashya […]
Umwanya 1 w’akazi muri RIM Ltd (Itariki ntarengwa 14/3/2016)
RIM Ltd lance un appel d’offre public pour le recrutement d’un Auditeur interne ; Les principales tà ¢ches de l’auditeur interne : – VĂ©rifier si les opĂ©rations sont exĂ©cutĂ©es conformĂ©ment aux lois, règlements, instructions, procĂ©dures et dispositions des organes en la matière ; – Veiller Ă Â l’application d’un système de contrĂ´le interne cohĂ©rent et consistant ; […]
Umusore yivuganye 14 bo mu muryango we akoresheje icyuma n’amarozi
Umusore w’umuhinde w’imyaka 35 y’amavuko Hasnin Anwar Warekar nyuma yo kugerageza kuroga umuryango we ntibigire icyo bitanga yahisemo kuwivugana akoresheje icyuma 14 bahasiga ubuzima umwe ararokoka. Iki gikorwa cya kinyamaswa cyakozwe na Hasnin Anwar Warekar cyabereye muri uyu muryango hafi y’umujyi wa Mumbai. Aba bantu bishwe barimo abana barindwi, bahitanywe n’uyu musore mu gihe bari […]
Umuhanzikazi Ray C yongeye gushimangira ko ashaka umukunzi
Nyuma yo kuvugwaho kuzahazwa n’ibiyobyabwenge akisanga mu bitaro, Ray C yatangaje ko igihe kigeze ngo ashake umukunzi umwomora ibikomere yatewe n’uwahoze ari umukunzi we “Issack” uzwi nka Lord Eyes. Nk’uko uyu muhanzikazi yabyeruye akavuga ko yababajwe bikomeye n’uyu musore ubwo yamwinjizaga mu rukundo nyuma akaza kumusiga mu bwigunge, ubu noneho yafashe icyemezo cyo gushaka undi […]
Diamond agiye gusohora indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop kubera iki?
Umuririmbyi Diamond Platnumz agiye gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop izaba yitwa Simba nk’uko muri iyi minsi arimo kwiyita. Ubwo yaganiraga na Clouds FM mu kiganiro XXL kuri uyu wa gatanu ushize, manager wa Diamond witwa Babu Tale, yatangaje ko iyi ndirimbo izaba ari impano ku bafana be aho kuba iyo gucuruza. […]
RDC : Abategetsi basubiranishijemo abaturage muri Kivu ya Ruguru.
Abantu bataramenyekana umubare nibo baguye mu mirwano yabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu kugeza mu gitondo cy’ejo ku cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2016. Iyi mirwano yashyamiranyije impunzi n’abaturage batuye mu mudugudu wa Nyanzale muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru. Bamwe mu banyapolitiki bakaba bashyirwa mu majwi kuba baragize uruhare mu isubiranamo ry’aba […]
Nyaruziba: Igiti cyari kimaze imyaka 3 kigwishijwe n’umuyaga cyongeye kirahaguruka
Abaturage b’ahitwa Nyaruziba B Mukikojo ho mu Karere ka Kibaale mu gihugu cya Uganda baguye mu kantu babura uko babyifatamo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ushize, ubwo babyukaga bagasanga igiti cyari kimaze imyaka 3 kiguye cyongeye guhagarara. Iki giti cyari kimenyerewe muri aka gace bakundaga kwita Mutooma nk’uko abaturage bavuga, ngo cyari cyarimbuwe […]
Ibitaro bya gisirikare byungutse imashini ifasha gutwika imyanda
Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda bya Kanombe byabonye inkunga y’imashini itwika imyanda iva mu bitaro. Iyo myanda ni nk’ibikoresho biba byakoreshejwe mu kuvura abarwayi bisabwa kujugunywa kuko biba byabaye umwanda. Iyi myanda iyo idatwitswe ishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije. Iyi mashine ifite ubushobozi bwo gutwika ibiro 750 ku munsi ni inkunga ikomeye ibi bitaro byahawe […]
Burera: Abanyeshuri bashyizeho amahuriro yo kurengera ibidukikije no gukumira ibyaha
Abanyeshuri 70 biga mu ishuri ry’imyuga riherereye mu kagari ka Kabona, ho mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, ku itariki 24 Gashyantare bashyizeho ihuriro ryo kurengera ibidukikije (Environment Protection Club) n’iryo kurwanya ibyaha (Anti-crime club). Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’ayo mahuriro yombi witwa Kwizera Elie yagize ati:”Imbaraga zacu nk’urubyiruko tugomba kuzikoresha mu bikorwa biteza […]
Inyenzi ni ibyo kurya biryoshye kandi bikungahaye ku ntungamubiri
Mu gihe ubushakashatsi burimbanyije mu bihugu by’Uburayi no muri Amerika, bashaka uburyo bahashya inyenzi bemeza ko bishobora gutera indwara z’uburyo bwinshi, ndetse hakaba harabonetse umuti utera hagashira imyaka itanu nta nyenzi ubonye mu nzu yawe, mu bushinwa ho siko biri. Aka wa mugani ngo agahugu umuco akandi umuco. Bo bafata inyenzi nk’ikiribwa bikungahaye ku ntungamubiri […]
Dirk yanze abagore ahitamo kujya asambanya igipupe-REBA AMAFOTO
Mu bice bimwe na bimwe by’abatuye isi abantu basigaye binezeza mu buryo butandukanye aho usanga bamwe barongora imbwa, ihene, ingurube, intama, ibiti, imisego n’ibindi ariko noneho akaba aribwo bwa mbere umugabo yahisemo kurongora igipupe akakigira umugore. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umugabo uzwi ku izina rya Dirk yatunguye abatari bake ubwo yirengagije igitsina gore […]
Leonardo DiCaprio yabaye umukinnyi mwiza wa filimi w’umwaka
Leonardo DiCaprio, umwe mu byamamare byo muri Hollywood, kuri iki Cyumweru, ku nshuro ya 88 ya Oscar Awards, niwe wahawe igihembo cya Oscar nk’umukinnyi wa filimi mwiza kubera ukuntu yitwaye muri filimi, “The Revenant” . Uyu mukinnyi wa filimi w’imyaka 41 yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo bitewe n’ukuntu iyi filimi nayo ubwayo yahabwaga amahirwe […]
Urubyiruko rwa Afurika rukwiye gutekereza Afurika – Perezida Kagame
Perezida Kagame arasaba urubyiruko rwa Afurika kwita ku iterambere rya Afurika kuri ubu no mu gihe kizaza. Ibi akaba yarabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Boston baganira ku kwitangira igihugu no kugiteza imbere mu gikorwa cyiswe Meet The President. Ubwo yaganiraga n’abaturage bari bitabiriye igikorwa cyiswe Meet The President […]
Police FC yakomeje muri 1/16 cy’irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo
​Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police Football Club-Police FC) yabonye itike yo gukomeza muri 1/16 cy’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Confederation Cup). Police FC yaheshejwe iyi tike n’ibitego 4 kuri 3 yatsinze ikipe ya Atlabala yo muri Sudani y’amajyepfo mu mikino ibiri yakinnye na yo. Umukino ubanza wabereye i […]
Misiri: Umudepite yateye undi urukweto bari mu nteko
Umudepite wo mu gihugu cya Misiri kuri iki Cyumweru yateye urukweto mugenzi we, Tewfik Okacha, ugiye gukorwaho iperereza ku kuba yaratumiye iwe ambasaderi wa Israel i Cairo, bagasangira. Bwana Okacha usanzwe anakora kuri televiziyo ikunze kunengwa na leta y’Abayahudi, kuri uyu wa Gatatu ushize ngo nibwo yakiriye ambasaderi wa Israel, Haim Koren, biteza umwuka mubi […]
Centrafrique: Umusirikare w’Umurundi yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 13 anamutera inda
Mu gihe ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro no kugarura umutekano muri Centrafrique zikomeje gushinjwa ibikorwa byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kuri ubu umusirikare ukomoka mu Burundi arashinjwa gufata uw’imyaka 13 anamutera inda. Uyu mwana w’umukobwa aganira na The Washington Post, yatangaje ko mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 13 yagiye gusaba […]
Rwamagana: Umusore w'imyaka 18 yahitanywe n'ikirombe
Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu bakora imirimo y’ ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro guhora buri gihe basuzuma ko nta cyabateza impanuka aho bakorera mu birombe. Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’umusore witwa MANIRAGUHA Jean Paul w’imyaka 18 y’amavuko wagwiriwe n’itaka ku itariki 27 Gashyantare ubwo we na bagenzi be bane barimo gucukura gasegereti mu kirombe cya […]