Ni ku mukino wahuje Manchester United na Arsenal kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2016, aho uyu mukino watunguye benshi ugasiga Van Gaal akoze agashya ubwo yaryamaga mu kibuga acigatiye ibitabo abafana bakamuha urw’amenyo.
Uyu mukino wasize umugani ku mpande zombi ari ko cyane usiga Van Gaal bamwe mu bafana bamuhaye inkwenene ku bw’ako gashya yakoze, mu gihe ubusanzwe bitajyaga bimurangwaho nk’uko yabyivugiye .

Nyuma y’ umukino, Van Gaal aganira n’itangazamakuru yavuze ko yabikoze kubera ibyishimo by’uko abasore be bari barimo kwitwara kandi atari kwihanganira uburyo bakorerwa amakosa ariko yongeraho ko asaba imbabazi kuko atarakwiye kubikora.
Yagize ati “byari byandenze gusa si byiza kuba nagaragaye ndyamye mu kibuga kuko ntibigaragara neza gusa nanjye sinzi uko byagenze.

Abantu benshi bakomeje kugenda babivugaho, bibaza icyabinteye dore ko bari basanzwe batabinziho, gusa navuye ku ntebe nari nicayeho njya mukibuga nereka mugenzi wanjye uko umukinnyi wanjye yari akorewe ikosa
Nasabye imbabazi buri wese mpereye ku bakinnyi banjye kandi nzajya ngerageza kwiyumanganya singaragaze amarangamutima ku buryo ntazongera kwibagirwa uwo ndiwe, ubu ndizera ko buri kimwe kigiye gukemuka”.
Wenger abajijwe icyo yavuga ku byo mugenzi we yakoze niba bitamugiraho ingaruka zikomeye, yagize ati “ mujye kumubaza icyo kibazo, ndamutse ngize icyo mbivugaho mwagirango ndihimura kuko natsinzwe kandi naba ndi mu kuri”.

Umukino warangiye Man Utd itsinze Arsenal ibitego 3-2, ni nyuma yaho ku mukino ubanza Arsenal yari yayitsinze 3-1 gusa kugeza ubu Man U ntihabwa amahirwe yo gutwara igikombe ahubwo iraharanira kuza mu ikipe 4 za mbere muri Premier League.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


