Yasezeye burundu muri ADEPR avuga ko abayobozi bamubwiye ko batamushaka mu itorero ryabo

Sangiza iyi nkuru

-Ntabwo navuga ngo ni umwanzuro wanjye
-Bambwiye ko batanshaka mu itorero ryabo
-Nizeye ko n’Imana inshigikiye ijana ku ijana(100%)
-Bari bagiye no kumfungisha nk’inzererezi
-Mvuye muri ADEPR nafataga nk’umubyeyi ngiye ahandi, ntibanshaka…
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’u muhanzi akaba n’ umuvugabutumwa w’ ubushake, Kavamahanga Alphonse wari umukiristo mu itorero ADEPR ubu akaba avuga ko agiye gusengera ahandi mu gihe abayobozi b’iri torero ngo bamutangarije ko batamushaka ndetse bakanashaka kumufungisha bamugereranya n’inzererezi.
Kavamahanga avuga ko agiye gusengera aho azajya asenga yumva abohotse ko byose bivuye ku bayobozi ba ADEPR bagiye bamugaragariza ko batamushaka ndetse ko bamwirukanye mu itorero ryabo.
Yagize ati:”Nasezeye muri ADEPR kandi ubutazasubiramo, nanditse ibaruwa ku itariki 18 Gashyantare 2016, njyewe natangije umuryango Filadelphia barawamagana nk’uko nabishyize mu ibaruwa,
barampagarika baza kunganiriza bantumyeho abantu nyuma nsubira mu itorero baranyakira, nyuma njya kwaka icyangombwa cyo kuvuga ubutumwa barakinyima kuko ntatuye hariya, baravuga ngo reka bampe icyangombwa kinyimura, ngeze mu mujyi wa Kigali aho bavuganye n’umushumba wa Paruwasi ya Kanombe ndayibaha ntungurwa cyane no kuri uyu wa 3 bahise bampamagara ngo ninze ntware icyangombwa cyanjye, ngo ubuyobozi bwa ADEPR yo hejuru bwanyamaganye,
ngo ntabwo bancaka mu itorero ryabo, mpamagara Regionale aho nabarizwaga, araseka aratembagara arambwira ngo reka reka no mu i Tyazo ntibakwakira, nahise mfunga umwuka mpitamo gusezera”.
Kavamahanga avuga ko atazi impamvu bamwamaganye kuko umunsi yahabwaga icyangombwa kimwimurira muri Kigali, ngo yari yigishije mu i Tyazo mu itorero rya ADEPR ndetse ngo hari n’ahandi nk’i Bugesera na Kigali yari afite ibiterane, ibi akaba yabitangaje ubwo yanavugaga ko bashatse no kumufungisha nk’inzererezi kandi ari umuvugabutumwa, ni mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.

Kavamahag
Umuvugabutumwa Kavamahanga hamwe na Rev Past Sibomana Jean, umuvugizi wa ADEPR

Uyu musore ugaragaza ko ashenguwe n’uko uwo yitaga umubyeyi (ADEPR) abayobozi bayo batumye ajya gusengera ahandi, ahamya ko n’Imana imushyigikiye 100%.
Ati: “ Nari ndikunze nk’umubyeyi, kandi n’ubu niko nkirifata sinarivuga nabi ariko noneho iyo umubyeyi umwegereye yarangiza akagufata akakujugunya ntakugirire impuhwe z’igise cyamuriye akubyara, Leta y’u Rwanda irera uwo mwana kuko ntabwo nayo yamureka,…” .
Yongeraho ko Imana imushyigikiye, ati: “ Ntabwo navuga ngo ni umwanzuro wanjye, sinanavuga ngo ni umwanzuro w’Imana gusa umusitari w’Imana ni ukuri, iyo ushyizemo ikinyoma Imana iraguta, ibyo mpagazemo ni iby’ukuri nizeye ko n’Imana inshigikiye ijana ku ijana(100%) kandi n’abanyarwanda benshi muri rusange baranshigikiye” .
Asezeye muri ADEPR burundu anavuga ko yabitewe no kuba yarashatse guhindura itorero akava mu karere ka Nyamasheke akimukira muri Kigali, ariko yabagezaho icyangombwa yahawe na ADEPR Tyazo muri Nyamasheke,bakacyamagana bakamubwira ko atemewe gukorera muri ADEPR.
Ururembo w’umujyi wa Kigali,rukimenya ko Kavamahanga ashaka kwimukira mu mujyi, ngo rwahise rutanga itangazo ribwira abashumba bose ko umuntu wese uzakira Kavamahanga azabiryozwa.
Kavamahanga avuga ko yagiye ku muyobozi wa ADEPR Kanombe amusaba kwamirwa undi amuhakanira amubwira ko ibukuru(ku rurembo) babyanze, biramubabaza cyane ahitamo gusezera burundu mu itorero ryamureze kuva akiri umwana.
Rev Rirangirwa Emmanuel uyobora ururembo rwa Kigali, ngo yavuze ko Kavamahanga mbere yo kwakirwa agomba guhura no kuganira n’umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Sibomana Jean.
Rev Rurangirwa Emmanuel uyobora Ururembo rw’Umujyi wa Kigali abajijwe kuri uko gushwiragiza uyu mukirsto w’itorero, yabigaramye avuga ko nta muyobozi wigeze afata uwo mwanzuro ahubwo ko muri Paruwasi aribo bakira umukristo, ku ruhande rwa Kavamahanga nawe akavuga ko ariho yari yaciye (paruwasi) ariko baramwanga.
Rev Rirangirwa Emmanuel akaba yakomeje avuga ko ibyo byabazwa abayobozi ba ADEPR Kanombe kurusha uko byamubazwa.
Kavamahanga akaba avuga ko asezeye muri ADEPR atari uko ayanze ahubwo abitewe n’uko abo muri iryo torero batamushaka. Yavuze ko n’ubwo adatangaje aho agiye ngo mu gahe gato cyane azahatangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *