Umuhanzikazi Ray C yongeye gushimangira ko ashaka umukunzi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuvugwaho kuzahazwa n’ibiyobyabwenge akisanga mu bitaro, Ray C yatangaje ko igihe kigeze ngo ashake umukunzi umwomora ibikomere yatewe n’uwahoze ari umukunzi we “Issack” uzwi nka Lord Eyes.
Nk’uko uyu muhanzikazi yabyeruye akavuga ko yababajwe bikomeye n’uyu musore ubwo yamwinjizaga mu rukundo nyuma akaza kumusiga mu bwigunge, ubu noneho yafashe icyemezo cyo gushaka undi mukunzi.
rayc_1_
Ibi Ray c yabitangaje mu gihe mu minsi mike ishize, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko akeneye umugabo, mu gihe kitarenze icyumweru yari amaze kwakira ubutumwa 500 bw’abagabo bamushaka, niko guhita yisubiraho agaragaza ko yavivuyemo.
Ati:“ nta mugabo wo ku internet nkeneye, umugabo mwiza umuhabwa n’Imana”.
Guhakana umugabo wo kuri interineti ntibyakuyeho ko ubu akeneye umukunzi ko hashize igihe kirekire ari wenyine, nyuma yaho Lord Eyes ababarije umutima we.
Yagize ati “ ntamuhungu mfite dukundana by’umwihariko keretse izindi nshuti zisanzwe, Lord Eyes yarambabaje bikomeye naramukundaga byatumye nkora buri kimwe cyose yansabye kugirango munezeze”.
rayy
Yakomeje agira ati: “sinarinzi ko nakwisanga muri ibi bihe ndimo muri iyi minsi, byose nashakaga kumushimisha ngo yumve ko turi kumwe, gusa ibyo byose ntiyabyitayeho ansiga iheruheru”
Kuba Lord Eyes yaramusize ngo byamusigiye isomo rikomeye ryo kuba atazongera kujya mu rukundo n’umugabo ufite aho ahuriye n’ibikorwa byatuma aba icyamamare.
Yagize ati “sinzongera gukundana n’umugabo wamenyekanye kuko ibyamamare byose mbishyira mu gatebo kamwe, nta rukundo rwabo. Nzajya nikundanira n’abatazwi ariko bafite urukundo rw’umwimerere.”
Nk’uko igitangazamakuru The Citizentv kibivuga, uyu muhanzikazi Ray C wanamenyekanye mu ndirimbo nka Uko Wapi, na wewe Milele,… Lord Eyes ngo ni we waba yarigishije Ray C gufata ku biyobyabwenge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *