Diamond agiye gusohora indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop kubera iki?

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi Diamond Platnumz agiye gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop izaba yitwa Simba nk’uko muri iyi minsi arimo kwiyita.

diamond32

Ubwo yaganiraga na Clouds FM mu kiganiro XXL kuri uyu wa gatanu ushize, manager wa Diamond witwa Babu Tale, yatangaje ko iyi ndirimbo izaba ari impano ku bafana be aho kuba iyo gucuruza.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nubwo Hip Hop nayo ari ubucuruzi iyi ndirimbo Diamond azumvikanamo arapa batayifata nk’iyo kugurisha nk’uko Bongomovies.com dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

weeewe

Kuri ubu indirimbo, Make Me Sing, uyu muhanzi aheruka gushyira ahagaragara ari kumwe na AKA wo muri Afurika y’Epfo, ngo irimo irarushaho gukundwa.

Umva Make Me Sing hano

[youtube http://www.youtube.com/watch?v=m2Ogjumlcm0&w=560&h=315]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *