Ikibazo cya Caguwa kigiye kwigirwa mu nama y'abaperezida bo muri EAC

Sangiza iyi nkuru

Urugamba rwo guca ‘Caguwa’, ni kimwe mu bizaganirwaho mu nama ya 17 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe guteranira i Arusha muri Tanzania muri iki cyumweru, aho bazanasuzuma raporo isabira Somalia kwinjizwa muri uwo muryango.

Itangazo ry’ibiro bikuru by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba rigaragaza ko ku isonga ry’ibizigirwa muri iyo nama, hateganyijwe gusuzuma raporo z’inama y’abaministre b’uyu muryango ikubiyemo ukwemerwa kwa Republika ya Sudani y’Amajyepfo muri uyu muryango, uburyo burambye bwo kwinjiza imari yawo ndetse n’ivugururwa ry’inzego ziwugize.

35

Urubuga rwa internet rwa Leta y’u Rwanda rutangaza ko iyo nama kandi iziga ku zindi raporo zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhuza imikorere mu bya Politiki (EAC Political Federation), guteza imbere gahunda n’inganda zikora imyenda n’izubaka ibinyabiziga, ndetse no gukumira icuruzwa ry’imodoka zakoreshejwe, imyenda n’inkweto byambawe; byose byinjizwa mu karere biturutse hanze.

Hateganyijwe no kwiga kuri gahunda yo kwinjiza igihugu cya Somalia muri EAC, ndetse abakuru b’ibyo buhugu bagatangiza ku mugaragaro urwandiko rw’inzira rukoze ku buryo bw’ikoranabuhanga (e-passeport), ndetse n’ikigega cy’abikorera kizabafasha muri gahunda yo guhuza ibikorwa muri uwo muryango.

Iyi nama ibanzirizwa n’ihuza abaminisitiri b’uyu muryango bahagarariye ibihugu byabo na yo ibera ku cyicaro gikuru cyawo i Arusha muri Tanzaniya, yo ikaba yari iteganyijwe kuri uyu wa 29 Gashyantare.

Inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba iteganyijwe guteranira i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2016.

Src: Radio 10
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *