Perezida Kagame arasaba urubyiruko rwa Afurika kwita ku iterambere rya Afurika kuri ubu no mu gihe kizaza. Ibi akaba yarabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Boston baganira ku kwitangira igihugu no kugiteza imbere mu gikorwa cyiswe Meet The President.
Ubwo yaganiraga n’abaturage bari bitabiriye igikorwa cyiswe Meet The President yababwiye ko Ubunyarwanda butagira umupaka.

Akaba yarabashimiye ku bwitange bwabo bitabira iki gikorwa. Ati” Mwakoze kuba mwigomye igihe cyanyu tugahura mugatanga umusanzu wo kubaka igihugu cyanyu. Nta na rimwe duteze kwirara, u Rwanda ntirugengwa n’imipaka yarwo ruri hose aho mwe abanyarwanda muri.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko umuco wo gukunda igihugu utagira uko usa kandi ko gukunda igihugu bihuye no kwihesha agaciro.

Yanongeyeho ko abirirwa bamuvuga batazamuca intege. Ati” Sinitaye kubirirwa bamvuga. Ndi gukorera igihugu cyanjye. Abahindanya ibyo nkora banteza umurindi wo kurushasho gukorera igihugu.”
Urubyiruko rurasabwa gukoresha neza amahirwe yarwo
Mu nama yagiranye n’urubyiruko rwo muri Afurika ruba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, arwibutsa ko ari rwo rukwiye kuba rutekereza iterambere ry’Afurika kuri ubu no mu gihe kizaza.
Iyo nama yabereye mu ishami ry’icungamutungo rya Kaminuza ya Havard, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe, guhanga udushya no guhindura ibintu (Unite Innovate Disrupt).”
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko urubyiruko ari amahirwe kuba Afurika ituwe n’umubare munini w’urubyiruko ndetse ikaba inafite abagiye kwiga mu mahanga, kuko bose bafite imbaraga zo kuzamura uyu mugabane mu gihe impano bafite zibyajwe umusaruro.
Perezida Kagame yagize ati “Urubyiruko rufite amahirwe kandi rugomba gusigasira impano zitandukanye turufitemo… Ni mwe mukwiye kuba mutekereza cyane kuri Afurika y’ubu. Twahisemo gushora imari mu burezi bufasha urubyiruko guhanga imirimo.”

Ashingiye ku nsanganyamatsiko yakomeje asobanura uburyo u Rwanda rwabashije guhindura ubukungu ku bwo gushyira hamwe, n’inzego z’ubuyobozi zidahwema guharanira iterambere ry’umuturage.
Abaturage ubwabo bahabwa umwanya bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije no guha buri wese amahirwe yo kwikorera no guhanga udushya bagafasha gahunda nshya gutera imbere.
Yakomeje asobanura ko u Rwanda, aho urubyiruko rugize abarenga icya kabiri barutuye, ruzakomeza kubaka umuco w’ubudasa no kwiga amasomo y’amahanga afitiye Abanyarwanda akamaro.

Ati “Ubudasa bwacu bwatwigishije ko ari byiza kandi ari ingenzi kuba Guverinoma yasangira ibibazo bihari n’abikorera. Intsinzi ishingiye ku mikoranire myiza hagati ya Leta n’abacuruzi bafite ubushake bwo gukemura ibibazo.”
Urubyiruko kandi rwibukijwe ko ntawukwiye guhitamo urugendo rw’iterambere kuko abona ari ruto, ahubwo kuruhitamo ari inshingano ya ngombwa mu buzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


