Mu gihe ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro no kugarura umutekano muri Centrafrique zikomeje gushinjwa ibikorwa byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kuri ubu umusirikare ukomoka mu Burundi arashinjwa gufata uw’imyaka 13 anamutera inda.
Uyu mwana w’umukobwa aganira na The Washington Post, yatangaje ko mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 13 yagiye gusaba ibiribwa ku cyicaro cya Loni agezeyo ahasaga abasirikare umwe ahita amuhamagara amujyana mu nzu.
Yakomeje avuga ko ubwo yamugezaga mu nzu yahasanze uburiri nta wundi muntu uhari, icyakurikiyeho ngo yamushwanyagurijeho imyenda ahita amusambanya ku ngu atwara inda atyo.
Mu gihe uyu mwana na nyirasenge bashinja umuryango w’abibumbye kutagira icyo ubafasha, ngo nyuma y’amazei 3 afashwe ku ngufu nibwo ikibazo cye cyamenyekanye ajyanwa ku bitaro by’abaganga batagira umupaka (Doctors Without Borders) ajya kuba ariho yitabwaho.

Loni ngo yaba yarirengagije ikibazo cy’uyu mwana ivuga ko uko kubonana kwabo kwaba kwarabanjirijwe no kumvikana umusirikare akamuha ibiribwa cyangwa amafaranga, bityo uyu mwana w’umukobwa we ahamya ko yafashwe ku ngufu ndetse ko hari igihe yumva yakwica uwo yibarutse.
Ati: Rimwe na rimwe ntekereza kumwica…anyibutsa umugabo wamfashe ku ngufu”.
Ibirego nk’ibi by’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu n’ingabo z’umuryango w’abibumbye bikomeje kwiyongera muri Centrafrique, 5 muri 7 baganiriye n’iki kinyamakuru cyatangajwe haruguru bavuga ko bazitewe ku ngufu.
Ubwo izi ngabo zoherezwaga muri Centrafrica mu mwaka wa 2014, muri iki gihugu harimo ibibazo byo kubura ibiryo ku baturage ibi ngo bikaba byarabaye intandaro ya bamwe muri izi ngabo yo gushukisha abagore n’abana bato b’abakobwa ibiryo bakabasambanya.
Ban Ki Moon, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye avuga ko mu gihe bakomeje kwakira ibirego byinshi by’abasirikare bafata ku ngufu abagore n’abakobwa, yikomye abo basirikare bakomeje guhesha isura mbi umuryango abereye umunyamabanga mukuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


