Abantu bataramenyekana umubare nibo baguye mu mirwano yabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu kugeza mu gitondo cy’ejo ku cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2016. Iyi mirwano yashyamiranyije impunzi n’abaturage batuye mu mudugudu wa Nyanzale muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru. Bamwe mu banyapolitiki bakaba bashyirwa mu majwi kuba baragize uruhare mu isubiranamo ry’aba baturage

Iyi mirwano yatejwe n’urupfu rw’umuturage wari warahungiye muri ako gace ahunga imirwano y’imitwe itandukanye ikorera muri Kivu ya Ruguru. Uyu muturage akaba yariciwe mu murima we umubiri we ugashyirwa ku mugaragaro na bagenzi be ku mugoroba wo kuwa gatandatu nk’uko Radio Okapi ibitangaza.
Aba basore bazanye uyu murambo bashinje abaturage ba Nyanzale kwica uyu musore ubwo imirwano ihita itangira ubwo abari bazanye uyu murambo bashakaga kwihorera.
Uku kwihorera kwahitanye abaturage bane muri ako kanya gato bari mu gace ka Bwalanda muri sheferi ya Bwito ahazanywe umurambo w’uyu muturage wakuwe mu murima yapfuye.
Amakuru aturuka mu butegetsi bwa Teritwari avuga ko inzu zirenga 40 zatwitse abagize iyi miryango yatwikiwe amazu nabo baricwa abandi basigaye bahungira muri Monusco.
Ingabo za RDC ziri mu gikorwa cya Sokola 2 muri aka gace zagerageje kurasa mu kirere bagamije gutatanya abaturage bari bahanganye ariko ntibyabashobokera kuko abaturage bari bariye karungu bakanga kureka imirwano barimo iryo joro ryose.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru igikorwa cyarakomeje ubwo ingabo za FARDC zataga muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu itwikwa ry’amazu muri Nyanzale.
Imirambo y’abaguye muri iyi mirwano yakomeje kubikwa n’imiryango ya ba nyakwigendera mu gihe bagitegereje ko ubuyobozi bw’ibanze buzatanga uburengazira bwo kuyishyingura.
Gusa, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere umutuzo wari wongeye kugaruka muri aka gace.
Hagati umuryango utegamiye kuri leta Club Nyiragongo urashyira mu majwi abategetsi b’ibanze gusubiranishamo abaturage ugasaba ko habaho iperereza ku cyateje iyo myiryane yashyamiranyije impunzi zahungiye i Nyanzale n’abaturage bahasanzwe.
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Me Innocent Sagihobe yagize ati « Turasaba iperereza ryimbitse kandi ryigenga ku byabereye Nyanzale. Ibi biragaragaza ibikorwa by’ubugome byabaye mu Gushyingo n’ukuboza umwaka ushize mu duce twa Lubero na Walikale. Abaturage batagira ingano bishwe batemaguwe abandi banizwe mu duce twa Buleusa na Miriki. »
Akomeza kandi ahamya ko hari bamwe mu banyapolitiki bakomeye muri Rutshuru bagize uruhare mu guhembera amakimbirane mu baturage batuye muri kivu ya Ruguru.
Ati bamwe mu banyapolitiki bagiye mu itangazamakuru bahamagarira abaturage urwangano hagati yabo. Turasaba ko leta yata muri yombi aba banyapolitiki b’abagome abaturage bakongera kubana mu mahoro nk’uko byahoze mu myaka ya za 60.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


