Nyaruziba: Igiti cyari kimaze imyaka 3 kigwishijwe n’umuyaga cyongeye kirahaguruka

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’ahitwa Nyaruziba B Mukikojo ho mu Karere ka Kibaale mu gihugu cya Uganda baguye mu kantu babura uko babyifatamo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ushize, ubwo babyukaga bagasanga igiti cyari kimaze imyaka 3 kiguye cyongeye guhagarara.

Iki giti cyari kimenyerewe muri aka gace bakundaga kwita Mutooma nk’uko abaturage bavuga, ngo cyari cyarimbuwe n’umuyaga ukabije wibasiye iki giturage mu 2012. Mu myaka 3 yari ishize, abaturage bakaba bakuraga kuri iki giti inkwi zo gucanisha.

Trubnk

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ushize nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, abantu bose batunguwe no kubyuka bagasanga iki giti cyahagurutse n’imizi yacyo yasubiye mu butaka kikongera guhagarara.

Umusaza Faule Kamathe w’imyaka 72, yabwiye Chimpreports ko mu buzima bwe atigeze abona ibintu nk’ibyo, mu gihe umwe mu bayobozi b’idini, Yosiya Tuhaise, we avuga ko ari ikimenyetso cy’iminsi ya nyuma ivugwa muri Bibiliya.

Ku rundi ruhande, ibihuha byatangiye gukwirakwizwa nk’umuyaga bivuga ko guhaguruka kw’iki giti ari ikimenyetso cy’akaga kagiye kongera kwibasira iki giturage, aho bigaragara ko n’amashami yacyo ngo aba yongeye gukura vuba.

Naho umwe mu banyamadini, Rev. Kunihira wo muri aka gace, yabwiye iki kinyamakuru ko atari inshuro ya mbere we abonye ibi bintu.

Yavuze ko mu 1969 igiti cyari cyaraguye ahitwa Kenga nacyo cyahagurutse ndetse ikindi kigahaguruka mu 1970 ahitwa Kasubi muri Kampala, nyuma y’uko nacyo cyari cyarimbuwe n’umuyaga ukaze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *