2022-10-01T070634Z_272460832_RC26SW9XR7L9_RTRMADP_3_UKRAINE-CRISIS-ZAPORIZHZHIA-DETENTION

U Burusiya burashinja Ukraine gutera uruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri

Sangiza iyi nkuru

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za kirimbuzi (IAEA) cyasabye kugera ku ruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri rwa Zaporizhzhia ruherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote kuri uru ruganda ubu rwigaruriwe n’u Burusiya.

Iri shami ry’umuryango w’abibumbye rigenzura intwaro kirimbuzi ryatangaje ko ryamenyeshejwe n’uruganda, kuri ubu ruyobowe n’ubuyobozi bwa Moscow, ko drone yagonze inyubako ya turbine muri urwo ruganda, bivugwa ko yasize umwobo mu rukuta rwayo.

Ku wa Gatandatu nk’uko tubikesha DW, isosiyete y’ingufu za nikeleyeri ya Leta y’u Burusiya, Rosatom, yatangaje ko drone yo muri Ukraine yagonze uruganda rw’ingufu za nikeleyeri rwa Zaporizhzhia, rwafashwe n’ingabo z’u Burusiya muri Werurwe 2022.

Umuyobozi wa Rosatom, Alexei Likhachev, mu itangazo rye yagize ati: “Kuri iki gicamunsi, drone yo mu bwoko bwa kamikaze yo muri Ukraine yagonze inyubako ya salle ya turbine y’ishami ry’ingufu No 6, bituma habaho guturika.”

Yongeyeho ati: “Iturika ntiryangije ibikoresho by’ibanze; Icyakora, harimo umwobo mu rukuta rwa salle.”

Igisirikare cya Ukraine cyahakanye gutera urwo ruganda, kivuga ko ibyo Moscow yavuze “ari amayeri ya poropaganda.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *