Mohamed Morsi wahoze ari perezida w’igihugu cya Misiri yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 hamwe n’abandi bagera kuri 19 barimo abahoze ari Abadepite, abanyepolitiki mu nzego zitandukanye ndetsen’abanyamakuru 3 bazira gutuka ubutabera.
Jeunarique dukesha iyi nkuru ivuga ko Morsi yakatiwe iyi myaka 3 yiyongera ku yindi igera kuri 45 yari yarakatiwe ku byaha yashinjwaga by’ubwicanyi muri 2013. Bamwe mu banyepolitiki bafunganywe, biganjemo abari ku ruhande rwe mu gihe cy’imyigaragambyo bakaba baragaragaje inyandiko zifatira ku gahanga ubutabera bw’igihugu.
Muri abo barwanashyaka be kandi harimo itsinda ry’abandi 5 barimo na Alaa Abdel Fattah, bongereweho n’ihazabu y’Amadorali 1,680 kuri buri wese, naho Morsi we akaba yarasabwe kongeraho Miliyoni 2 z’Amapawundi naho abandi basigaye buri wese agatanga Miliyoni imwe imwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamategeko wa Morsi, Abdel Moneim Abdel Maqsud yavuze ko atemera iyi myanzuro y’urukiko.
Kuva muri 2013, abarwanyi babarirwa mu bihumbi bagaragaraga nk’abari ku ruhande rwa Mohamed Morci batawe muri yombi kuva yatangira gukurikiranwa, abandi batagira ingano bakaba barasize ubuzima mu bikorwa by’imyigaragambyo yo kumwamagana batamushaka ubwo yari akiri ku buyobozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


