Abagore bakunze kugaragara mu buzima bwa politiki y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Aba ni bamwe mu bagaragara mu buzima bwa politiki y’ u Rwanda mu gihe rukomeje kuba intangarugero mu kugira umubare munini w’ abagore mu myanya yo hejuru ifata ibyemezo mu buyobozi bw’ igihugu

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

  1. Jeannette Kagame : Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.


2.Clare Akamanzi : Umuhanga mu by’ ubucuruzi, umunyapolitiki ndetse akaba n’ Umuyobozi mukuru wa RDB.

Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru mushya wa RDB
Clare Akamanzi

3. Donatile Mukabalisa : Ni Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko, ni Umuyobozi w’umugore ufite umwanya wa mbere muri politiki y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa gatatu mu myanya ikomeye mu gihugu.

arton91623
Hon. Mukabalisa Donatile

4. Dr Monique Nsanzabaganwa: Yagiye muri Banki Nkuru y’u Rwanda kuva muri Gicurasi 2011 nyuma y’imyaka itatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008. Yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kuva mu 2003.

Ubwo yari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda habayeho amavugurura mu bucuruzi mu bijyana n’amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

Dr Monique Nsanzabaganwa ari mu nama z’ubutegetsi zitandukanye, aho ayoboye inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare. Anahagarariye Inama ngishwanama ya Afurika no mu y’umuryango Women’s World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw’abagore.

Ni nawe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba na Visi Perezida wa Mbere wa Unity Club

5. H E. Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza : Ni Umucuruzikazi ndetse n’ umunyapolitike, yayoboye Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB) yakoze imirimo myinshi mu rwego mpuzamahanga ndetse anahagararira u Rwanda muri Loni.

Valentine Rugwabiza
Amb. Valentine Rugwabiza

6. Felicite Rwemarika : Umuyobozi w’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa Komite Olempike, Rwemarika ufite impamyabumenyi zitangwa na FIFA yanditse izina muri ruhago yihebeye kuva mu myaka yo hambere.

  • Ni we watangije umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.
  • Kuva mu 2007, ni umunyamuryango w’Inama y’Ubuyobozi bwa Ferwafa ndetse akaba na Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Yari muri Komite yateguye, ikanakurikirana CAN U17 yabereye mu Rwanda mu 2011. Muri uyu mwaka yanagaragaye muri Komite yakurikiranye Igikombe cy’Isi cya U17 cyabereye muri Mexique.

Ari muri Komisiyo y’Abagore muri CECAFA kuva mu 2011

Ni umwe mu bagize Komisiyo ya Komite Mpuzamahanga y’imikino Olempike.

Afite igihembo cy’uwagaragaje impinduka mu bizwi nka “Ashoka Fellowship Makers” kuva mu 2012.

Mu 2015 yaherewe mu Bwongereza igihembo cya Stars Foundation Kingdom.

  • Mu 2016, yahawe igihembo na Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike gihabwa abagore bitabira siporo.
  • Kuri ubu arimo guhatanira kuyobora FERWAFA.

7. Pulchérie Nyinawase : Niwe Perezida w’ Ishyirahamwe (DRB-Rugali), ndetse anayobora diaspora nyarwanda mu Bubiligi. Yagiye agira uruhare runini mu gushishikariza urubyiruko rw’ abanyarwanda bari mu Bubiligi gutekereza kubaka igihugu cyabo. Si ibyo gusa kuko DRB-Rugali ayoboye yigisha abanyarwanda bavukiye mu Bubiligi umuco wabo biciye mu kubahugura kumenya ikinyarwanda, kubyina imbyino gakondo n’ ibindi bishamikiye ku muco.
maxresdefault 5

8. Daphrose Gautier : We n’ umugabo we Alain Gauthier bihaye intego yo gusura u Rwanda kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kwegera abacitse ku icumu ndetse no kuganira n’ abajenosideri bihannye bagamije gukora iperereza, babaza amakuru kugirango bajye mu Bufaransa gushakisha abicanyi bihishe yo.

9. Alivera Mukabaramba : Perezida w’ ishyaka rya politiki Partie du Progrès et de Concorde( PPC) niwe mugore wa mbere umaze kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika (2003).

10. Julienne Uwacu : Julienne niwe mugore wa mbere uyoboye iyi ministeri kuva yashingwa, yagizwe ministri w’umuco na siporo tariki ya 24 Gashyantare, 2015.
1428016160Julienne Uwacu Minister of Sports and Culture at Never Again Rwanda conference Yesterday

11. Seraphine Mukantabana : Mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2011, nibwo Mukantabana Seraphine yatahutse mu Rwanda avuye mu buhungiro nyuma y’imyaka 17 yari amaze ari impunzi, ndetse akaba yarayoboye minisiteri ishinzwe impunzi kugeza muri Kanama 2017.

12. Diane Gashumba : Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimbuye Dr Agnes Binagwaho wayivuyemo muri Nyakanga uyu mwaka. Dr Gashumba yahawe Minisiteri y’Ubuzima avuye muri Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,yagiyemo muri Werurwe 2016.
14919482531
13. Louise Mushikiwabo
: Akigera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yahise amugira Minisitiri w’itangazamakuru, kuva tariki 7 Werurwe 2008 aba yinjiye mu bagize Guverinoma y’u Rwanda. Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2009 kugeza ubu, Louise Mushikiwabo ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, umwanya amazeho imyaka ikabakaba 7. Ubu kandi ninawe muvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2014, Minisitiri Louise Mushikiwabo yashyizwe ku rutonde rw’abagore 10 b’Indashyikirwa ku mugabane wa Afurika, urutonde agaragaraho ari no muri 3 ba mbere. Ni urutonde rwakozwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), hagendewe ku bikorwa bagezeho n’ibyo bagejeje kuri rubanda, ubuhanga n’uruhare bagira mu guhindura no gufasha abatuye isi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *