Hamisa Mobetto aravuga ko Zari Hassan ashobora kuba intandaro yo gutuma nyina apfa vuba

Sangiza iyi nkuru

Intambara y’amagambo irarimbayije hagati y’abagore 2 b’umuhanzi Diamond, nyamara nubwo nta wapfa kumenya iherezo, ariko inkomoko ya byo ni ifuhe ry’aba bagore Hamisa Mobetto na Zari Hassan basangiye umugabo.
Ikibazo cy’amagambo hagati y’aba bagore si icya vuba aha, kuko nta munsi utambuka batavuzwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga baterana amagambo, ngaho kwitana indaya, gushinjanya gukira filimi z’ubusambanyi n’ibindi kugeza nubwo ikibazo cyahagurukije nyina w’uyu muhanzi, Sanura Kassim na we akaza gushyiramo ake karimi, nyamara bikanga bikaba iby’ubusa.
Kugeza ubu noneho, Hamisa Mobetto aravuga ko Zari Hassan nakomeza kuvuga amagambo no kumwitwaraho nk’uko ari kubikora, bishobora kuba intandaro yo kuba nyina wa Mobetto, Shufaa Lutigunga apfa vuba kubera ibibazo by’umuvuduko w’amaraso asanzwe afite bitewe n’amagambo mukeba w’umukobwa we akomeje kugenda avuga.
Ni nyuma y’uko uyu munyamideri, Zari yanditse ibintu ku mbuga nkoranyambaga yibasira nyina wa Mobetto urwaye, abasaga miliyoni bakurikira Zari kuri izo mbuga bagatanga ibitekerezo ariko bose basa n’abamushyigikiye ndetse batuka cyane nyina wa Mobetto, ibi bikaba biri mu byakuye umutima mukeba we Mobetto.
Ni muri urwo rwego Mobetto yatangaje ko bitewe n’amagambo asebya nyina agaragara ku rukuta rwa Zari yise “Team Zari’’ cyangwa se ikipe ya Zari, umunsi umwe bazabyuka bumva inkuru y’akababaro ko nyina yashizemo umwuka, mu gihe uko akangutse abisoma bikamwongerera uburibwe kandi abandika bamutuka na bo bakaba bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Mobetto agira ati “inshuti za Zari zikomeje gutuka mama kandi ni we wazimuteje ku mbuga nkoranyambaga, ikibazo mama afite gikura umunsi ku wundi uko abisomye, niba ntagikozwe, rimwe tuzabyuka twumva inkuru y’akababaro ko Shufaa yishwe n’umuvuduko mwinshi w’amaraso.
Ubusanzwe, Zari Hassan akurikirwa n’abasaga Miliyoni 3.5 ku rubuga rwa Instagram akaba arisha mukeba we abasaga Miliyoni 1.5. Mobetto ati “mu gihe abo bantu bose ba Zari baguteraniye bagutuka ntibyakugwa neza, mfite ubwoba ko Zari agiye kuba intandaro y’urupfu rwa mama.”
Aba bagore babanje kujya barebana ay’ingwe ariko ntibabishyire ku mugaragaro cyane, ariko umwiryane wakomeje gukururuka kugeza ku bitaramo aba bagore baherutse kwitabira i Kampala.Tariki 21 Ukuboza 2017, Zari yari yateguye igitaramo ngarukamwaka cya All White Party naho Mobeto atumirwa muri Gal Power Theme Party, igitaramo na Mobeto yagiyemo ariko kitabirwa n’abantu bake.
Nyuma y’icyo gitaramo Zari yanditse agira ati”Hari itandukaniro hagati y’umubu n’inzovu…imigisha yiyongera ku migisha. Urakoze Mana!”
Mobeto na we ntiyazuyaza yahise amusubiza abinyujije kuri Snapchat agira ati”Si njya nterwa ubwoba n’umukinnyi wa filime z’ubusambanyi wananiwe, ntibibaho…Ndakwiyamye, sinjya mpangana n’abakecuru”.
Nyuma y’uku gushyamirana kw’aba bombi nyina wa Diamond yanditse asa nusubiza Aba bagore, agira ati “umuti uvura umubu ukwirakwiza malariya si ukuwurasa ahubwo ni ukuwusubiza inyuma vuba”.
Kuva tariki ya 19 Nzeri 2017, ubwo Diamond yemereye kuri Clouds Fm ko yabyaranye n’uyu munyamideli Mobeto kandi yari yarabanje kumwigarama, nibwo imvururu zatangiye mu muryango we ndetse no hagati y’aba bagore be.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *