Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda),wamurikiye ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’Uturere tiyigize ubushakashatsi wakoze kuri ruswa nto mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2017 mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu kuwa 28 Ukuboza.
Nk’uko byasobanuwe na Bwana, Mupiganyi Appolinaire, umuyobozi nshingwabikorwa wa TI-RW ngo ubushakashatsi bugamije kugaragaza ibibazo abaturage bahura nabyo mu gusaba serivisi n’ingamba zafatwa kugira ngo bikemurwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere dutandukanye tw’igihugu, hagaragajwe ko Polisi ikorera mu muhanda(Traffic Police) ari yo iza ku isonga mu gusaba ruswa ku kigereranyo cya 11.67%, ikurikirwa na serivisi yo gutanga umuriro w’amashanyarazi iri ku 9.19%, Abikorera 9.06%, kaminuza 8.22%, Inzego z’ibanze ziri ku kigereranyo cya 7.78% ndetse n’ubugenzacyaha 7.63%. Muri rusange ku rwego rw’Igihugu ruswa ngo iri ku kigereranyo cya 4.5%.
Nubwo Polisi ikorera mu muhanga ariyo yaje ku isonga mu kwaka ruswa, TI-RW igaragaza ko na none urwego rwa Polisi ruza ku isonga mu Gihugu mu kuyirwanya kubera ingamba zafashwe n’ibihano bihabwa abapolisi bayifatiwemo.
By’umwihariko mu nzego z’ibanze havuzwe kuri serivisi zibamo ruswa cyane, zirimo imyubakire itubahirije amategeko iri kuri 32.9%, Gusarura amashyamba 29.8%, Gutanga amasoko 16%, Gahunda ya Gira Inka 13.2% no kurangiza imanza 9.1%.
Ku birebana n’amafaranga yagiye atangwa, ubushakashatsi bugaragaza ko amenshi yatanzwe muri serivisi z’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) ahatanzwe 77,455, hakurikiraho amabanki 75,138, ibigo by’imyuga 67,500, Polisi ikorera mu muhanda 61,705 ndetse na Kaminuza 55,833.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse wari witabiriye inama avuze ko zimwe mu ngamba zatuma ruswa igabanuka cyane mu nzego z’ibanze ari ukongera ingufu muri “Citizen charter” no kuyubahiriza, iyi akaba ari inyandiko imanikwa ku buyobozi igaragaza serivisi zitangwa, ibisabwa ndetse n’igihe bifata kugira ngo uyibone. Yavuze ko gutinza serivisi aribyo biviramo abaturage gutanga ruswa.
Ubuyobozi bw’Uturere bwasabwe kujya bwisuzuma nibura rimwe mu mwaka kuri serivisi batanga n’ibibazo byaba bigaragaramo banafata ingamba zo kubikemura. Abayobozi basabwe gufata ibyemezo ku mikorere yahinduka no guhana abantu bagaragaweho ruswa, basabwe kandi gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo na serivisi bemerewe n’amategeko kugira ngo hatagira ikindi kiguzi basabwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


