Burera: Umushoferi yatawe muri yombi apakiye imyenda ya Caguwa yinjiye mu gihugu idasoze

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi kuwa 30 Ukuboza 2017, umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ipakiye amabaro agera kuri 60 y’imyenda ya caguwa ndetse n’uwo bari kumwe bikekwa ko ari we nyiri uwo muzigo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko hafashwe uwari utwaye iyo modoka n’uwo bari kumwe ucyekwa kuba ari we nyirabyo.
Yagize ati,”Polisi yabonye amakuru ko iyo modoka ipakiye imyenda ya caguwa ya magendu ishyiraho bariyeri yo kuyifata. Bidatinze yahise ihagera, bayisatse basangamo amabaro 60 y’imyenda ya caguwa idasoreye. Ikindi ni uko nyir’iyo myenda yahaye Abapolisi babafashe ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babarekure barayanga.”
IP Gasasira yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye mu gihe Dosiye zabo zirimo gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasabye buri wese kwirinda magendu agira ati,” Amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, n’ibindi. Kubinyereza bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere muri rusange.”
Yibukije ko ruswa igira ingaruka ku iterambere na serivisi; bityo asaba buri wese kwirinda kuyaka no kuyakira; kandi agatanga amakuru yerekeranye n’ababikora.
Ayo mabaro 60 ya caguwa yashyikirijwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro.
I ngingo ya 369 n’iya 370 z’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.
Naho umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 641 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *