Perezida wa Koreya ya Ruguru aremeza ko intwaro za kirimbuzi bafite zarimbura Amerika

Sangiza iyi nkuru


Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jon- Un, yavuze ko igihugu cye gifite intwaro za kirimbuzi za nuclear zishobora kurasa Amerika.

Perezida Kim ibi yabitangaje mu ijambo rye ry’umwaka mushyaka yavugiye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, ahamya ko kuba Amerika izi neza ko bafite ibitwaro bya kirimbuzi byayisenya, ari yo mpamvu nayo itatinyuka kuyigabaho ibitero.

Perezida Kim Jong Un wari usanzwe uzwiho amagambo y’ubushotoranyi kuri Amerika na Koreya y’Epfo, kuri iyi nshuro yavuze ko igihugu ayoboye kiteguye kugirana ibiganiro by’ubworoherane na Koreya y’Epfo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko bitangazwa na nytimes, nyuma y’amasaha make Perezida Kim atangaje ko Koreya ya Ruguru yemeye kugirana ibiganiro n’iy’Epfo, Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo yatangaje ko banejejwe n’igitekerezo cya Koreya ya Ruguru, ati “Tunejejwe no gutangaza ibyishimo byacu byo kwemera kugirana ibiganiro na Koreya ya Ruguru, igihe icyo ari cyo cyose, ahantu aho ari hose ndetse no mu buryo ubwo ari bwo bwose,…”.

Yakomeje avuga ko biteguye kwitabira ibyo biganiro babonamo igisubizo cyiza cyo gushakira amahoro Abanyakoreya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *