Rubavu: Abayobozi babiri mu murenge wa Nyamyumba batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru


Abayobozi babiri mu murenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu bari mu maboko ya polisi bacyekwaho kunyereza amafaranga ya mituweli bahawe n’abaturage.

Abo, ni nmukuru w’umudugudu wa Kabiza, Musabyimana Innocent n’umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba uyu mudugudu uherereyemo witwa Uwayezu Emmanuel.

Mu kiganiro Itangazazamakuru ryagiranye n’umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elisaphani, yatangaje ko Musabyimana ashinjwa kunyereza amafaranga ibihumbi 45 by’amanyarwanda naho Uwayezu akaba ashinjwa ibihumbi 270 bahawe n’abaturage ngo bayabajyanire muri banki kuva mu kwezi kwa karindwi 2017 kugeza ubu bakaba batarahawe ikarita z’ubwisungane mu kwivuza cyangwa inyemezabwishyu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Agira ati”twari tumaze iminsi duhura n’abaturage baza kutwishyuza mitiweri zabo bavuga ko bishyuye, nyuma twaje gukurikirana dusanga aba bayobozi bombi barahawe amafaranga ntibayageza kuri banki, kugeza ubu bashyikirijwe Polisi nayo ibashyikiriza ubushinjacyaha”.

Gusa iki kibazo cyateye ingaruka zikomeye kuri abo baturage kuko badafite ubwisungane mu kwivuza.

Murangwa Gracien, umwe muri abo baturage yagize ati ”Duhangayikishijwe n’uko tutivuza kandi twarishyuye amafaranga yacu, tugera ku bitaro bakanga kutuvura, turasaba ko twarenganurwa”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko abo baturage bazakemurirwa ikibazo vuba kandi ko batazihanganira abayobozi mu nzego z’ibanze barenganya abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yagize ati ”Twavuganye n’ibitaro ngo byorohereze abo baturage mu gihe tugikurikirana iki kibazo. Ariko kandi turamenyesha uwo ari we wese ko tutazihanganira abayobozi barenganya abaturage”.

Uretse aba bayobozi bafunzwe kubera kunyereza amafaranga y’abaturage, abayobozi b’akarere bakomeje bavuga ko bari gukora igenzura kugirango hatahurwe n’izindi mpamvu zituma ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza kiza ku isonga mu bituma aka karere gahora mu myanya ya nyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *