Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwugururiye amaremgo abanyamahanga ngo baze bashore imari mu gihugu ariko ko rutatereye iyo ngo rwe gukurikirana ibikorerwa ku mipaka n’ahandi binjirira.
Ni nyuma y’uko guhera ku itariki ya mbere Mutarama 2018, abanyamahanga biganjemo abo ku mugabane w’Afurika batangiye kwinjira mu Rwanda nta Viza, ahubwo bakazifata bahageze batagombye kuzisaba mu bihugu byabo mbere yo kuza nk’uko byakorwaga mbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rwafunguiye amarembo abarugana hagamijwe komgera ubuhahirane n’ubushoramari hagati y’u Rwanda n’abanyamahanga, ariko ko inzego zibishinzwe zizakomeza gukurikirana abasohoka n’abinjira uko bikwiye mu rwego rwo kurinda umutekano w’Abanyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye, Amb, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo korohereza abarugana barimo ba mukerarugendo, abashoramari n’abandi bazana ibifitiye igihugu akamaro bityo akaba nta mpamvu yo kubazitira.
Yagize ati “U Rwanda rwafunguye amarembo ariko ntirwayarangaje, inzego zishinzwe abasohoka n’abinjira zizakomeza gukora akazi kazoo kandi nta mpungenge biteye ku kibazo cy’umutekano.”
“Turi u Rwanda rufite imipaka ariko turi mu rwego rwa integration, turi mu rwego rwo kumva ko abanyafrika, abatuye mu bindi bihugu bashobora gutembera mu Rwanda: twuguruye amarembo ariko ntitwayarangaje, bivuze ko tuzakomeza kugenzura abinjira mu Rwanda.”
U Rwanda rwakoze ibi kandi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mihigo yarwo yo korohereza abarugana ibi bikaba bizafasha ubufatanye n’ibindi bihubu birugana cyane cyane ibyo ku mugabane w’Afurika gukorera hamwe no kubaka ibikorwa bizamura umugabane mri rusange.
Guhera ku itariki ya mbere Mutarama 2017, nibwo abanyamahanga batangiye kuza mu Rwanda nta byangombwa by’urugendo bitwaje agubwo bakaba baratangiye kujya babifaita mu Rwanda bamaze kuhagera.
Soma: Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa
Usibye amafaranga ya viza ku banyamahanga, kuri ubu yishyurwa ari uko yinjiye mu Rwanda, hanakuweho amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


