Abashinzwe umutekano muri Uganda, mu gace ka Kisoro kegereye umupaka wa Bunagana birukanye Abanyarwanda 72 n’ Abanye Congo 65 bamwe muri bo baranafungwa ku bw’impamvu zitaramenyekana.
Aba bantu bose birukanwe ngo bakekwaho kuba ari abahoze mu mutwe wa M23 mu gihe Leta ya Uganda itangaza ko ihangayikishijwe n’ ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi ndetse n’ iterabwoba.
Muri aba bantu birukanwe, 24 bahise batabwa muri yombi, bakaba bamaze gushyikirizwa inkiko aho bashobora kuzoherezwa iwabo cyangwa bagakatirwa ibihano byo gufungwa.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kisoro, Hassan Ssekalema aratangaza ko urwego ahagarariye rukomeje ibikorwa byo gusaka intwaro no gushakisaha abicanyi bihishe muri ako gace aho yemeza ko abapolisi bamaze gufata imbunda 2.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda gitangaza ko abenshi muri abo bantu bafashwe bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gutura no kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe ndetse no gucukura amabuye y’ agaciro bujura.
Ni ubwa kabiri mu gihe kitaranze iminsi 15, Uganda yirukana ku butaka bwayo Abanyarwanda babanjije gufungirwa i Kampala kuko no mu mpera z’umwaka ushize hari abanyarwanda 5 birukanywe.
Kuva muri Kanama 2017, Guverinoma ya Uganda yakomeje guhiga bukware Abanyarwanda bari muri icyo gihugu, bamwe muri bo barashimutwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Minisiteri y’ Ingabo, Richard Karemire yatangarije NTV ko u Rwanda ruherutse kwandikira Uganda ibaruwa yamagana uburyo abanyarwanda bafungwa nabi ndetse bakanahohoterwa.
Uganda na yo igashyira u Rwanda mu majwi ivuga ko narwo rukomeje guhohotera abagande ibahora kwinjira mu Rwanda badafite ibyangombwa.
Hashize ibyumweru 2, abayobozi n’ abaturage ba Uganda bigaragambije ku mupaka wa Gatuna basaba u Rwanda ubusobanuro ku ifungwa rya Justus Tweyongyeire uzwi mu Mujyi wa Kabale nk’ umucuruzi.
Ku ruhande rwa Uganda, Polisi ivuga ko mu mwaka wa 2017 abantu bane bishwe n’ abagize ba nabi mu gihe i Mbarara kure y’ umupaka w’ u Rwanda hafungiye abanyarwanda 45 bakurikiranyweho iterabwoba ariko hari n’ abandi bagiye bafatirwa mu duce twa Kikagati hagati ya Tanzania na Uganda badafite ibibaranga .
Kugeza ubu, umunyarwanda wahoze ari umusirikare, René Rutangugira n’ umukongomani Bahati Mugenga ndetse n’ abapolisi 7 bo muri Uganda barafunze bashinjwa gushimuta Lt. Joà«l Mutabazi wahoze ari mu barinda Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame.
Ifungwa rya Lt Mutabazi wagejejwe mu Rwanda kugeza magingo aya Leta zombi ntizibivugaho rumwe ariko yamaze gukatirwa igifungo cya burundu azira ibyaha birimo iterabwoba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


