Urukiko rwa Misiri rwahanishije igifungo cy’umwaka kuri buri wese, abafana b’umupira w’amaguru bagera kuri 28 bazira kwambara imyenda igaragaza ibintu byabaye mu myaka 5 ishize ndetse no kwibasira leta.
Aba bafana bagaragaye mu kibuga mu kwezi kw’Ukwakira 2017, bambaye imipira yanditseho amagambo agira ati “Twibasire leta duteze akaduruvayo, aba bafana bakaba barambaye iyi myenda mu mukino wari wahuje club ya Al Ahly yo muri kiriya gihugu ndetse na Etoile du Sahel yo muri Tuniziya.
Urukiko rwa Misiri rwatangaje ko aba bafana bambaye iyi myenda bagamije kwibutsa ibikorwa by’imyivumbagatanyo byabaye mu kibuga mu myaka 5 ishize, icyo gihe hagapfa abagera kuri 72 ubwo bari muri stade, icyo gihe club yabo ikaba yari yahuye n’iyitwa Al Masry.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko rwakatiye aba bafana bashinjwa gushaka kongera guteza akaga nk’akagwiririye igihugu cyabo muri 2012 ubwo barwaniraga mu kibuga abantu benshi bakahasiga ubuzima.
Kuwa Kabiri tariki 2, 2018, nibwo urukiko rwakatiye aba bafana igifungo cy’umwaka kuri buri wese, nyuma y’uko ubushinjacyaha bubashinje gushaka guteza akaduruvayo mu kibuga nk’akabaye muri 2012, abantu batagira ingano bakahaburira ubuzima abandi bakahavana ubumuga.
Uyu mukino wo muri 2012, ni umukino w’inkoramaraso wabayeho mu mateka ya kiriya gihugu ku buryo hanavutse imyigaragambyo yakomeje kugwamo n’abandi ikanangiza byinshi mu gihugu.
Aba bafana bazamara amezi 12 bafungiye mu mujyi wa Alexandia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


