Ese icyifuzo cya Senderi cyo gusubizwa muri Guma Guma kizahabwa agaciro?

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Senderi International Hit kuri ubu kwifata byamunaniye agira icyo asaba abashinzwe gutegura amarushanwa ya PGGSS (Primus Guma Guma Super Stars) ko yahabwa andi mahirwe yo kurisubiramo.
Senderi atangaje ibi nyuma y’amabwiriza yashyizweho ko umuhanzi urengeje imyaka y’amavuko 35 atemerewe kwitabira iri rushanwa, kandi we akaba yarayirengeje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Senderi yagize ati “ Bavandimwe Bralirwa, EAP namwe banyamakuru, mwese muri rusange, nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma y’uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kandi naribikoreye muri 2017, muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka.”
Nk’uko bisanzwe buri mwaka EAP ifatanyije na Bralirwa bategura iri rushanwa bagahuza abahanzi babaye indashyikirwa muri muzika Nyarwanda, aho bahurizwa hamwe bakazenguruka igihugu bataramira abakunzi babo, ari nako bagenda bahabwa amanota kugirango haboneke uhiga abandi agahabwa igihembo nyamukuru kingana na miliyoni 24.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa buri muhanzi wese wabashije kugera mu icumi bazazenguruka igihugu hari amafaranga ahabwa yo kwifashisha mu ma road show(aho baba bazenguruka) aha akaba ariho Umuhanzi Senderi yahereye yisabira Ubuyobozi bwa Blarirwa na EAP bafite iri rushanwa mu nshingano, ko baca inkoni izamba agasubira muri iri rushanwa.
Si ikibazo cy’ubukene ashingiraho gusa, Senderi agaruka ku kuba afite inyota yo kwerekana impinduka yakoze muri uyu mwaka ushize wa 2017, n’itandukaniro rye n’abandi bahanzi basanzwe bakomeye mu gihugu.
Ati “Abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi mu irushanwa rimwe rukuMbi rikomeye ribera mu Rwanda! Ndabasabye mwokabaho mwe, inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhereye mu ntangiriro z’iri rushanwa byakugora kumenya amategeko arigenga kuko buri mwaka bahindura ibyo bashaka bikamenyeshwa abashinzwe gutora (abanyamakuru,aba Dj,ndetse n’abandi bakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwaka iri rushwanwa riramutse ribaye ryaba ari ku nshuro yaryo ya 8, ku ikubitiro ryatwawe na Tom Close, inshuro iheruka ni itsinda rya Dream Boyz ryaritwaye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *