Perezida Museveni yahawe ubuhangange n’ ibihugu bikomeye birimo na Amerika

Sangiza iyi nkuru

Iyi Ntero ivuga ko ibihugu by’ ibihangange ari byo biha ingufu Yoweri Museveni yashimangiwe na Helen Epstein mu nyandiko yise “Les Etats-Unis, l’Ouganda et la lutte contre le terrorisme” yerekana uburyo Yoweri Museveni afatawa nk’ umunyeshuri mwiza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kurwanya iterabwoba.
Umushakashatsi akaba n’ umunyamakuru , Helen Epstein , ati “Kuva na mbere y’ igitero gikaze cya Ben Ladden cyo kuwa 11 Nzeli 2001, Museveni yahawe imfashanyo ya miliyardi 20 y’ amadorari , harimo miliyardi 4 zo kwishyura amadeni, gufasha ingabo, ubukungu, amahugurwa n’ ibindi ntarondogora”.
Ubu bushakashatsi bukomeza kwerekana ko Perezida Museveni yagiye anaterwa inkunga zikomeye n’ ibihugu by’ u Bwongereza ndetse n’ U Bufaransa bigatuma ingabo za Uganda zubahwa ku bunyamwuga muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakurikiranira hafi politiki y’ aka karere bemeza ko Uganda izakomeza guterwa inkunga cyane cyane kubera uruhare igira mu kohereza ingabo zayo muri Somalia ku rugamba rwo guhangana n’ abarwanyi ba Al -Shebab.
Opozisiyo yikomye Amerika guha intege Museveni
Umuvugizi wa opozisiyo mu Nteko Nshingamategeko, Ibrahim Ssemujju ahera kuri ibyo byavuzwe akanongeraho ko kuba Uganda ikize kuri peteroli bituma ibihugu biteye imbere byifuza gukomeza gukorana na Leta ya Perezida Museveni nk’ uko yabitangarije Chimpreports.
Ati “Ibyo Museveni yikora bifite ishingiro kuko arashyigikiwe mu gihe cyose azajya yohereza abana bacu kurwana muri Somalia ,ariko agomba kumenya ko Uganda atari umutungo we bwite”.
Opozisiyo igiye kwitabaza inkiko:
Muri opozisiyo abadepite biteguye kujyana ikirego mu nkiko ku ivugururwa ry’ itegeko riha Perezida Museveni amahirwe yo gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2021.
Muri iki kirego, Opozisiyo ihakana ibyavuye mu matora y’ Inteko Nshingamategeko ivuga ko bitakurikije amategeko kuko ngo hari abadepite bakubiswe n’ abasirikare bari binjiye mu cyumba cy’ inama mu buryo butemewe.
Aba bakomeje bavuga imikorere ya Perezida Museveni irangwa n’ igitugu ndetse bakananenga umuryango mpuzamahanga na sosiyete sivile ko batigeze kugira icyo babivugaho, nk’ uko tubikesha Chimpreports.
Ivugururwa ry’ iyi tegeko ryakuyeho imyaka ntarengwa yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda byumvikane ko Yoweri Kaguta Museveni wagiye ku butegetsi muri 1986 azaba afite imyaka 77 y’ amavuko.
Ibrahim Ssemujju asanga rero mu gihe cyose Perezida Museveni akomeje gukoreshwa ku nyungu z’ abazungu mu Karere nta muntu uzamukoraho cyangwa anamuvugeho.
Opozisiyo yo muri Uganda isanga ibihugu bikomeye ku isi bidahangayikishijwe n’ inyungu z’ abaturage b’ ibuhugu byo muri Afurika bagendeye ku kaga Somalia yahuye nako ubwo yayoborwaga na Siyaad imyaka 24 , Libia Kadhafi yayoboye imyaka 42 ndetse na Misiri ya Moubarak imyaka irenga 30.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *