Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yatangiye imirimo ye yo kuba Perezida w’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(UA) kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2018.
Kuva muri Nyakanga 2016, ubwo i Kigali haberaga inama rusange ya UA, Paul Kagame yagiye agaragaza uruhare runini mu kuvugurura imikorere y’ uyu muryango ariko by’ umwihariko yibanda ku micungire y’ imari agendeye cyane ku bunararibonye bwa Donald Kaberuka wahoze ayobora BAD nk’ uko byatangajwe na Afriquemonde.
Paul Kagame, indwanyi y’ impinduramatwara:
Perezida Paul Kagame w’ imyaka 60 y’ amavuko, yabaye umuyobozi wa FPR/Inkotanyi ku rugamba rwo kubobohora u Rwanda ndetse anaba inshuti y’urugamba ya Yoweri Museveni mu ishyamba, na we waharaniraga ukwishyira ukwizana kwa Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Azwiho kuba intangarugero mu guharanira imiyoborere myiza no gucunga imari ya Leta , mu kurwanya ruswa guteza imbere ubukungu ndetse cyane cyane no guharanira ubusugire n’ umutekano by’ u Rwanda n’ ahandi.
Ibyo nibyo byatumye Perezida Kagame yogera gutorwa kuri 98 % umwaka ushize, bimuha amahirwe yo kuzayobora kugeza muri 2024.
Umuyobozi utavuguruzwa, Kagame afite itandukaniro na bagenzi be benshi bo mu Karere ndetse no ku mugabane wa Afurika, ni byo abanyarwanda bita ‘Ubudasa”.
U Rwanda rugereranywa n’ u Busuwisi bwa Afurika:
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bito muri Afurika ,rufite ubuso bungana na 26. 338 km2, rutuwe n’ abaturage basaga miliyoni 12.
Bakunze kurwita “Suisse de l’Afrique” cyangwa “nouveau Singapour” bitewe n’ iterambere mu bukungu nk’ uko ibimenyetso mpuzamahanga bibyerekana.
Ishyami rya Loni « ONU Habitat » ryatangaje ko Kigali ari umujyi wa mbere muri Afurika ufite isuku n’ umutekano ndetse unakurura ishoramari nyuma ya Cap na Marrakech.
Banki Nkuru y’ Isi ishimira iterambere ry’ ubukungu bw’ u Rwanda bugeze kuri 8% ibyo bigatuma ubuzima bw’ abaturage burushaho guhinduka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo biratandukanye cyane n’ ibindi bihugu byo muri Afurika yo Hagati aho usanga bifite ubukungu bwinshi ariko abaturage bakabaho mu buzima bubi cyane.
U Rwanda igihugu kidakora ku nyanja ariko gikoresha amahirwe yose
Gukoresha amahirwe yose abonetse no kuyabyaza umusaruro nibyo bituma mu Rwanda hari Amahoteli menshi agezweho kandi meza, imihanda ikoze neza, amavuriro ndetse na serivisi nziza zijyanye n’ ikoranabuhanga.
Iyo uyu umuntu asubije amaso inyuma akibuka aho u Rwanda rwavuye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 abona ko hatewe intambwe nini kandi nziza.
Kugeza magingo aya, u Rwanda rufite ingabo ibihumbi 5 zigenerwa kujya kubungabunga umutekano mu mahanga mu bihugu bya Soudan y’Epfo, Santrafurika,..
Guharanira no gufasha igihugu cya Maroc kugaruka muri UA ni bimwe mu byo Perezida Paul Kagame azageregeza gukora muri iyi mirimo ye mishya.
Gusa nubwo bimeze bitya, ikibazo cy’ umubano w’ u Rwanda n’ u Bufaransa ushobora kuzagenda ushakishirizwa umuti biciye mu butabera bitewe n’ ubushake bw’ impande zombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


