Namibia nayo yiyongeye mu bazakina n'amavubi mu rwego rwo kwitegura neza CHAN 2018

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu “Amavubi” ari mu gihugu cya Tunisia mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ya CHAN 2018 mu gihe kingana n’iminsi 10, nyuma yaho bakerekeza mu gihugu cya Maroc ari naho iri rushanwa riteganyijwe kubera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2018, nibwo ikipe y’igihugu Amavubi y’u Rwanda yatangiye imyitozo mu mujyi wa Sousse uherereye muri Tunisia bakaba bari gukora kabiri ku munsi.
Mu makipe y’ibihugu Amavubi yateganya gukina nayo ku ngengabihe ya FIFA, hiyongereyeho indi imwe, bazakina n’ikipe y’igihugu ya Namibia, umukino uzakinwa mu buryo bw’imyitozo ntukurikiranwe n’abafana.

Namibia 1
Ikipe y’igihugu ya Namibia icakina n’Amavubi stars

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu amavubi, Antoine Hey yagaragaje ko abakinnyi bose biteguye. “Abakinnyi bacu bose bariteguye kandi bameze neza. Umwuka uri mu ikipe ni usanzwe, abakinnyi baratuje kandi bashyize umutima ku kazi. Twashatse imikino ya gicuti ihagije kuko dushaka ko buri mukinnyi abona umukino wo kwigaragarizamo byadufasha kugera mu minsi ya CHAN2018 bose bameze neza.”
Bakorera imyitozo ku kibuga cya Hotel bacumbitseho
Amavubi akajije imyitozo yitegura amarushanwa

 
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2017 , u Rwanda ruzakina umukino wa gicuti n’igihugu cya Sudani ku isaha ya saa 14:00, umukino uzabera Sousse. Bukeye bwaho ku Cyumweru Amavubi azahita akina undi mukino wa gishuti na Namibia ariko nta muntu uzaba wemerewe kuwureba, uzabera Jamal ku isaha ya saa 14:00’.
hotel
El kantaoui club Hotel Amavubi ari gucumbikamo ni uko imeze

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *