Umunyamideli Gaà«lle Garcia Diaz yikujeho umusatsi bamwe bamwita umurwayi wo mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Umubiligikazi uzwi nka Gaà«lle Garcia Diaz yikujeho umusatsi wose ku mutwe awumaraho, abatari bacye bahora bakurikira iki cyamamare ku mbuga nkoranyambaga bahise bavuga menshi.
Hamaze gutangazwa ko Gaà«lle Garcia Diaz yiyogosheje umusatsi we wose ndetse bakanabibona mu mashusho ku bushake bwa nyir’ ubwite, abatari bacye bavuze ko ashobora kuba yarwaye cyangwa se kimwe yasaze.
Gaà«lle Garcia Diaz yafashe iki cyemezo mu ntangiro z’ umwaka wa 2018, anasaba ko hafatwa amashusho y’ uburyo bari kumwogosha umusatsi we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro na 7/7, Gaà«lle Garcia Diaz w’ imyaka 29 y’ amavuko , yahise agira ati « Ubwiza ntibushingiye ku misatsi gusa ».
Yakomeje anasobanura kandi mu byatumye yiyogeshesha umusatsi we wose harimo no gushyigikira muramukazi we warwaye kanseri yo mu mutwe ».
Gaà«lle Garcia Diaz yanavuze ko mbere yo kwiyogoshesha yatekereje ko abantu bazabivugaho byinshi abanza ibibazo 1001 ariko ntibyamubuza gukora icyo yari agambiriye.
Ahubwo yaboneyeho umwanya wo gushishikariza abagiraneza gufasha abantu barwaye indwara ya kanseri ku Isi avuga ko bakeneye ubufasha bwa buri wese.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
l1 l2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *