Mu myaka itanu, abantu nka P-Square, Birdman bazamenya- Mc Tino

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ubivanga n’akazi k’itangazamakuru, MC Tino, wamenyekaniye mu itsinda rya TBB (Tino,Bob and Benja) aratangaza ko mu bintu arwaye harimo kuzarindwa n’abagabo b’ibigango (Bouncers) ndetse no kuba na we yazajya yuzuza abafana muri parking ya Sitade amahoro yakoze igitaramo.
Nk’uko bigaragara muri video [urayibona hasi] ikindi uyu musore avuga yifuza, ni ukuba yazakirwa ku kibuga cy’indege n’abanyamakuru benshi ndetse agatwarwa mu modoka zo mu bwoko bwa V8 nk’uko bikorerwa abahanzi bakomeye bo hanze baza gutaramira mu Rwanda.

MC TINO
Tino ni umuhanga mu kuyobora ibitaramo

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi akomeza asaba Imana kumuha ubuzima buzira umuze ubundi akabona uko ibi byifuzo bye abishyira mu ngiro.
Akomeza avuga ko mu gihe kingana n’imyaka 5, azaba ageze ku rwego rushimishije, aho yatunze agatoki bamwe mu bahanzi bakomeye nka BirdMan, ikirangirire mu njyana ya rap muri Leta zunze ubumwe za Amerika na P-square, itsinda ryamamaye mu jyana zifite umudiho bo muri Nigeria, ko nyuma y’imyaka 5 azaba akaze kubaurusha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”mu myaka itanu Abantu nka ba BirdMan, ba Psquare na bande bose bazamenya, ”
Tino yaboneyeho no gukebura abahanzi nyarwanda bagira ubunebwe, ko buri mu bituma badatera imbere kandi bagasaza vuba, aho avuga ko hari bamwe mu bo bajya bahura n’ubwo yirinze kubatangaza amazina agasanga bameze nk’abasaza kandi ari abasore.
Yagize ati”Abahanzi man turaryamira ugasanga umuntu abyutse saa saba z’amanywa ngo kubera nta kazi afite, niba udafite time muri studio go to the Gym, we look flesh hari abahanzi njya mpura nabo wamureba ukagirango afite imyaka 40 “.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mc Tino yatangiye kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda ubwo yaririmbaga mu itsinda rya TBB gusa kurI ubu asigaye akora ku giti cye, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye bya Guma Guma nk’umushyushyaruganda.

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
EmmyBwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *