Dr Hamadoun Touré, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango Mpuzamahanga w’ itumanaho (UIT) agiye kwiyamamariza kuyobora Mali mu matora ateganyijwe kuba mu 2018.
Dr Hamadoun asanzwe azwiho gushima cyane imiyoborere ya Perezida Kagame, bikaba binatangazwa ko ari umwe mu bajyanama be.
Ikinyamakuru maliactu mu nkuru cyakoze ku wa 3 Mutarama 2018, iri mu rurimi rw’igifaransa, cyahaye umutwe ugira uti “Mali: Amatora ya Perezida 2018, Hamadoun Touré nka Paul Kagame?
Iki kinyamakuru kigaruka ku buryo Perezida Kagame atanga urugero rwiza ku Banyarwanda yifatanya nabo mu bikorwa rusange bifitiye igihugu akamaro, bakabihuza n’imigabo n’imigambo ya Hamadoun, ko mu gihe yaba ayoboye Mali politiki ye yaba ifatira urugero ku ya Perezida Kagame.
“Urakoze ku bw’ubuyobozi bwawe wagaragaje, twumva dufite agaciro kubera ko dufite umuyobozi nka we”. Ubu ni ubutumwa Dr. Hamadoun Touré yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ashimira Perezida Kagame mu mwaka wa 2014.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ihuriro ryiswe « Alliance Kayira » rigizwe n’ amashyirahamwe ndetse n’ amashyaka menshi ya politiki niryo ryatangaje ko rigiye guhagararirwa na Dr Hamadoun Touré muri aya matora.
Dr. Hamadoun Ibrahim Larab Touré yahawe aya mahirwe yo kuzahatanira kuyobora Mali muri 2018 mu muhango witabiriwe n’ abantu benshi wabereye mu Nyubako ya Sofitel Amitié mu mujyi wa Bamako nk’ uko tubikesha Africain.info.
Iri huriro rya politiki «Alliance Kayira » rihuriwemo n’ abantu b’ ingeri zose aho muri Mali harimo abihaye Imana, urubyiruko, abanyeshuli bo muri za Kaminuza, abakozi ba Leta n’ abandi batandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu bakambwe bemewe aho muri Mali ndetse wahoze ari Minisitiri wa Leta, Bocar Moussa Diarra yemeje ko ashyigikiye ko Dr Hamadoun Touré yayobora igihugu muri 2018.
Agira ati « Igihugu cyacu gikeneye amaraso mashya ni ukuvuga umuntu ufite ubushobozi, ukunda igihugu kandi ushobora gutuma tugira ishema mu ruhando rw’ amahanga cyane cyane ko muzi neza ko nta mutekano usesuye dufite ».
Imigambi ya Dr. Hamadoun:
Kurwanya no kurandura imizi ya ruswa yamunze Mali, kongera kubaka ubutabera bufite imizi, guteza imbere urubyiruko n’ abagore no kubaha amahirwe mu myanya ifata ibyemezo , guhangana n’ ikibazo cy’ amashanyarazi no kubungabunga umutekano mu gace k’ Amajyaruguru karangwa n’ intambara hagati y’ ingabo za Leta n’ imitwe y’ iterabwoba ni bimwe mu bibazo by’ ingutu Dr Hamadoun yiyemeje gukemura aramutswe agiriwe icyizere cyo kuba perezida.
Dr Hamadoun Touré agiye guhangana n’ abandi b’ abakandida benshi harimo n’ uyobora kino gihugu Perezida Ibrahim Boubacar Keita.
Abakurikiranira hafi amateka ya politiki y’ igihugu cya Mali giherereye mu Burengerezuba bwa Afurika, bemeza ko Dr Hamadoun Touré ari umuntu wa mbere wifuza kuyobora iki gihugu atarabaye umusirikare ndetse no mu ishyaka rya politiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


