Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, umaze kwigarurira imitima ya benshi, kuri ubu yamaze gusa nk’aho yagura imbibi akerekeza muri bizinesi (Business), akaba agiye gushinga radiyo na televiziyo.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Nyuma yaho Diamond Platnumz atangarije imwe mu mishinga ye, yogucuruza imibavu (Parfum), kuri ubu noheho ari mumushinga wagutse wo gufungura Televiziyo na Radio bye bizajya bikorera muri Tanzania.
Nk’uko bitangazwa na Bongo5, iyi Radio izaba yitwa Wasafi FM na Televiziyo Wasafi TV, mu minsi ya vuba ngo bikazaba byatangiye gukora kumugaragaro.
Ibi byashimangiwe na nyirubwite Diamond Platnumz, yabitangaje biciye ku rubuga rwa Twitter aho yatanze integuza ku bakunda umuziki we ko ‘Wasafi FM na Wasafi TV biri hafi gutangira’. Diamond ubwe niwe wabyitangarije
Gusa n’ubwo Diamond yahise asiba ubu butumwa yari yanyujije kuri twitter ye, bigatera urujijo benshi mu bari babibonye, yongeye kubishimangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 ubwo yari muri Kenya avuga ko gahunda yo gushinga Wasafi tv na Radio ikomeje
[xyz-ihs snippet=”google”]