Minisitiri wungirije w’itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na sport, Juliana Shonza, aratangaza ko Guverinoma ya Tanzania irimo gukurikiranira hafi abahanzi bose bashyira amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga bakaba bagiye gufatirwa ibyemezo.
Minisitiri Shonza ibi yabivugiye i Dar es Salaam kuri iki cyumweru gishize avugana n’itangazamakuru, aho ngo ibyo yatangaje bije bikurikira itangazo ryasohowe na perezida Magufuli muri Dodoma ubwo yaganiraga n’ishyirahamwe ry’ababyeyi bo mu ishyaka CCM.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bivugwa ko perezida Magufuli yasabye minisiteri ifite abahanzi mu nshingano zayo gufatira ibyemezo aba bahanzi biganjemo ab’igitsina gore bakomeje kwambara utwenda tutabahesha agaciro ahubwo tukarushaho kwica umuco.
Muri urwo rwego, minisitiri Shonza yanavuze amazina ya bamwe mu bahanzi bazwiho kwambara ubusa batangiye gufatirwa ibyemezo, aho bamwe basabwe kwitaba ku biro bye mu gihe abandi bahagaritswe mu bikorwa by’ubuhanzi mu gihe cy’amezi 6.
Mu bahanzi yavuze, yavuzemo umunyamideri Jane Rimoy uzwi ku izina rya Sanchoka (Sanchi) amusaba kumwitaba ku biro bye agatanga ibisobanuro ku mafoto y’urukozasoni ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Usibye Sanchi, minisitiri Shonza kandi yahamagaje umuhanzi w’icyamamare, Gigy Money, mu biro bye byihuse kubera ko ngo uyu yahawe ubutumwa ariko ntabusubize. Ati: “Amenye ko adashobora guhangana na guverinoma.”

Minisitiri Juliana Shonza kandi nk’uko urubuga rwa udakuspecially.com dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga, yahagaritse mu gihe cy’amezi 6 umukinnyi wa sinema akaba n’umuririmbyi, Suzan Micheal uzwi ku kabyiniriro ka Pretty Kind mu bikorwa byose bijyanye n’ubuhanzi nawe azira amafoto akoresha ku mbuga nkoranyambaga.
Dennis Ns./Bwiza.com


