Abana b’abakobwa beretse igihandure basaza babo mu bizamini bya leta ku rugero rwa 55% mu gihe abahungu batsinze ari 44,5% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kabiri, itariki 9 Mutarama 2018, na minisiteri y’uburezi itangaza amanota abanyeshuri bagize mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2017.
Mugisha Nsengiyumva Frank ukomoka mu karere ka Muhanga niwe waje imbere y’abandi mu mashuri abanza , mu gihe Karenzi Manzi yaje imbere mu cyiciro rusange ukomoka mu karere ka Gasabo. Aya manota yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac.
Yakomeje avuga ko umubare w’abakobwa waruse uw’abahungu mu byiciro bitandukanye, bitewe n’ubushake bwa leta y’u Rwanda ibakangurira kugana ishuri, yanabafashije kwiga bikaba uburenganzira aho kubihitirwamo n’abayobozi runaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu manota yatangajwe na Munyakazi, yagaragaje uburyo abakobwa bahize abahungu.
Yagira ati “Imitsindire muri rusange yarazamutse ugereranyije na 2016, mu mashuri abanza batsinze ku kigero 86,3% mu cyiciro rusange ku kigero cya 89.9%. Abakobwa bakoze bangana na 55.1% ugereranyije n’abahungu bari 44.9%. Umubare w’abatsinze munini ni abakobwa bangana na 55% ugeraranyije n’abahungu 44.5% by’abahungu batsinze muri rusange.”
Ku bijyanye n’abatarakoze ibi bizamini kandi bariyandishikije kuri lisiti y’abazakora ibizamini bangana na 3% , abenshi ni abo mu mashuri abanza bangana na 2%. Munyakazi avuga ko uwo mubare ari munini ariko ngo biterwa n’uburwayi, n’abagira izindi mpanuka zituma badakora ibizamini ngo barangize, kwimuka kw’ababyeyi n’ibindi. Mu cyiciro rusange abatarakoze ibizamini bakaba bangana na 1%.
Mu mashuri abanza abahungu nibo bagaragaye mu batsinze neza amasomo yose muri rusange, mu cyiciro rusange ni abakobwa.
Ku bijyanye n’abakobwa kandi ngo bagiye batsinda n’amasomo ya siyansi nyamara ngo warasangaga mu bihe byashize batitabira kwiga.
Abanyeshuri kandi bakomoka mu bice by’ibyaro ngo baje mu ba mbere, ku buryo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize umusaruro.
Â
@bwiza.com


