Umuhanzi ukunzwe muri Leta zunze ubumwe za America, Kanye West yaganiriye n’umufana we waburaga amasaha make ngo apfe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo uwo mufana we yari afite kuva kera.
Kanye West uhora mu itangazamakuru bitewe no kuba yarashakanye n’umugore w’icyamamare mu kumurika imideli, Kim Kadashian, yamenyekanye mu ndirimbo zagiye zikundwa harimo nka Good life,stranger n’izindi zitandukanye.
Nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru ibivuga, uyu muraperi yashimishije umufana we w’umukobwa mu minota ye ya nyuma yari afite ku isi, bitewe n’uburwayi bwa kanseli(Cancer) yari amaranye iminsi, ibi akaba yabikoze hifashishijwe porogaramu ya facetime ikoreshwa mu hererekanya ibiganiro by’amashusho binyuze kuri murandasi.
Nk’uko yabisabwe n’uwo mufana we ko yamuririmbira, imwe mu ndirimbo ze akunda “I Love Kanye” ari nako byagenze uyu muraperi akayimuririmbira ari mu marembera.
Indirimbo “I Love Kanye” ni imwe mu zigize umuzingo aheruka gushyira hanze yise “The Life of Pablo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmywitty@Bwiza.com


