Umuhanzikazi umaze kumvikana cyane mu matwi y’abanyarwanda bitewe n’ijwi rye ndetse n’ukuntu akunze kwitwara kurubyiniro Marina yatangaje ko ntakintu kibi cyangwa kiza atakora kugirango yamamare (akamenyekana).
Ni mu kiganiro na Sunday night cyatambutse kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 agatangaza ko yakora igikorwa icyo aricyo cyose kibi cg kiza ariko akamenyekana, ibintu atanatinya kugenda yerekana kutubyiniro dutandukanye aho agenda akorera ibitaramo bitewe n’imyambarire ye ndetse n’imibyinire benshi bemezako yaba akoresha umubiri we kugirango yamamare vuba cyane ko ntagihe gishize yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Ibi abitangaje kandi nyuma yibyagiye bimuvugwaho kumbuga nkoranyambaga gusa icyabaye imbarutso n’ijwi riri kuri youtube ryumvikana mo ijwi rye ririmba ubusambayi gusa ibi Marina akaba yarabyamaganiye kure avuga ko iryo jwi atari irye.
Marina kuri ubu ufite umujyanama uzwi nka BadRama ni umwe mubahanzikazi bari kwitwara neza muri iyi minsi mu ndirimbo zitandukanye amaze gushyira hanze nka Byarara bibaye,Impano,Marina ndetse na Descion aheruka gushyira hanze zigakundwa nabatari bake bitewe n’ijwi rye benshi bahamya ko riryoheye amatwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmywitty@bwiza.com


